× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Exclusive: Paradise yaganiriye na Rev Isaie uyobora ADEPR akomoza ku irushanwa batangije, Academy n’ikipe y’abapasitori

Category: Ministry  »  June 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Exclusive: Paradise yaganiriye na Rev Isaie uyobora ADEPR akomoza ku irushanwa batangije, Academy n'ikipe y'abapasitori

Itorero ry’umwuka rya ADEPR ryavukiye mu byerekezo bitatu by’igihugu ari byo Gihundwe ubu ni Mukarere ka Rusizi, ikindi gice ni Rubavu na Gasave hano mu mujyi wa Kigali aho byabaje kugorana mu guhuza bakirwa ADEPR kubera imyumvire itari imwe.

Mu bihe byahise hagiye havugwamo ibibazo by’uruhuri bishingiye ku myumvire y’abakristo ngo hubatswe Hotel, ibintu byafashwe nk’ikizira kinjiye ahera, none hakurikiyeho gutangiza irerero ry’abavugabutumwa rihereye mu bana bato n’urubyiruko nabyo byanenzwe na bamwe mu bakristo bavuga ko atari igikorwa cy’Umwuka Wera.

Umunyamakuru wa Paradise.rw yahamagaye Umushumba Mukuru wa ADEPR ariwe Rev. Isaie Ndayizeye amubaza byinshi ku gikorwa cyatangijwe nawe kuwa Gatandatu. Ati "Ni gahunda dufite y’ivugabutumwa y’impano z’abana binyuze mu mupira turi kuyikorera mu bigo 50 aho hamaze kujyamo abana bagera ibihumbi 6".

Yavuze ko mu ndembo 9 zigize ADEPR, buri mwaka amakipe arahura agakina abahungu n’abakobwa, abahize abandi bahabwa ibihembo. Akomeza avuka ko irushanwa ry’uyu mwaka ryatangiriye mu murwa mukuru w’igihugu, mu kwezi kwa 8 akaba ari bwo hazaba irushanwa ku rwego rw’igihugu.

Aragira ati "Twatangiriye mu rurembo rwa Kigali tuzakomereza mu ndembo zindi aho mu kwezi kwa munani hazabaho amarushanwa ku rwego rwigihugu".

Umunyamakuru yamubajije uko abakristo ba ADEPR bahinduye imyumvire kuko mbere bavugaga ko umukino w’umupira w’amaguru uturuka kwa satani, uko bemeye kurekura abana bakajya kuwiga.

Rev. Isaei Ndayizeye yagize ati "Guhindura imyumvire binyura mu nyigisho, dufite ibigo by’amashuri 300 kandi buri kigo tugishyiraho ikibuga cy’umupira n’ababyeyi babo bazi ko abana babo bakina umupira, n’abana bo mu byaro batabona imipira myiza baboha karere bagakina, umupira uhuza abantu benshi".

Ikindi yavuze ni uburyo babahuza bakabatoza gukina no kumenya impano zabo nuko zabateza imbere. Rev Ndayizeye Isaei yagize ati "Iyo tubahuje tubigisha umupira no kumenya impano zabo n’indangagaciro n’imyifatire zituma bakira biteza imbere".

Abajijwe ku kibazo cy’abapasitori ba ADEPR batajya gufana ikipe y’igihugu Amavubi iyo yacakiranye n’ibindi bihugu, yasubije agira ati "Buriya hari ikintu cyabaye bakacyuririraho. Ntekereza ko iyo ikipe y’igihugu ’Amavubi’ yagiye gukina abapasitori babaza uko batsinze bakishima".

Mu gusoza twamubajije ibyo kuba abapasitori ba ADEPR bazashinga ikipe y’umupira w’amaguru bakajya bahura nk’indembo hakabaho n’igikombe cyahabwa abatsinze, bikaba byanatuma n’abakristo biyumvamo cyane ruhago.

Rev Isaie yasubije agira ati "Ntabwo duteganya gushinga ikipe. Ntabwo duteganya gukora ikipe y’abapasitori. Ubundi bakina bagamije iki? Bashaka iki ? Abapasitori harimo abatoza b’abo bana kandi bakora indi siporo nko kwiruka n’indi bakavuga ubutumwa binyuze mu mupira w’amaguru".

Rev Isaie Ndayizeye akomeje kuzana impinduka nyinshi muri ADEPR, zikishimirwa n’abakristo benshi nubwo hatabura abanenga impinduka ari gukora. Yagiye ku buyobozi asimbuye Ingoma ebyiri zaranzwe n’imiyoborere yavuzweho byinshi birimo kunyereza umutungo w’Itorero n’ibindi.

Mu dushya yazanye muri iri torero harimo n’ivugabutumwa rinyuze mu mupira w’amaguru. Umwaka ushize wa 2022, EP Rutonde na EP Kagamba ni yo mashuri yegukanye ibikombe mu irushanwa rya ADEPR-Ambassadors Cup mu mikino yabereye i Nyamirambo kuwa 27 Nyakanga.

Siporo iri kwifashishwa cyane na ADEPR mu kugeza ubutumwa kuri benshi

Rev Isaie Ndayizeye ubwo yacongaga ruhago

UMVA IKIGANIRO REV ISAIE NDAYIZEYE YAGIRANYE NA PARADISE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.