Ak’abadayimoni kashobotse!! Abaririmbyi bayoboye umuziki wa Afurika y’Iburasirazuba ari bo Rose Muhando na Theo Bosebabireba bagiye kongera guhurira mu giterane gikomeye gitegurwa na Evangelist Dana Morey ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ni nyuma y’uko umwaka ushize wa 2023 aba baririmbyi bahuriye muri iki giterane cyaranzwe no kwitabirwa n’abantu bangana n’ababaga bari imbere ya Mose bamusaba Manu. Ni ibiterane bitegurwa na "A Light to the Nations Africa Ministries" iyoborwa muri Afrika na Pastor Dr. Ian Tumusiime, naho ku Isi ikayoborwa na Ev. Dana Morey.
Birazwi ko Theo Bosebabireba ari we muhanzi ufite izina rizwi cyane mu Rwanda, yaba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Ni ikizamini n’umwana wo mu mashuri y’incuke yakuzuza. Akamero k’inganzo ye ni umwihariko mu myandikire ye aho atanga ubutumwa buhumuriza abihebeshejwe n’ubuzima bw’umubiri ndetse n’ibigeragezo.
Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo nka "Ibigeragezo si karande", "Soko Imara inyota", "Ingoma yawe", "Bosebabireba" yitiriwe n’izindi, agiye kwitabira iki giterane cya Dana Morey, nyuma yo gukomorerwa n’itorero rya ADEPR bikaba intandaro yo kwitabira ibiterane byinshi harimo n’icyo aherutse guhuriramo na Israel Mbonyi.
Kongera guhura na Rose Muhando Umwamikazi wa Gospel muri Tanzania ni ugushotora abadayimoni kuko aba bombi iyo bahuriye ku ruhimbi, imitima intebutse iromorwa, indirimbo zabo zikarema ibyiringiro mu buzima bwa benshi bari barihebeshejwe na satani. Ibyatsi birahagorerwa kuko ababa bitabiriye bose batambira Imana bigatinda.
Rose Muhando yamamaye mu ndirimbo nka "Wanyamazishe", "Secret Agenda", "Ombi langu", "Nibebe", "Yesu Kalibu" n’izindi. Yavutse mu mwaka w’1976, avukira mu Mudugudu wa Dumila. Yavutse ari umuhererezi iwabo, avukira mu muryango w’aba Islam. Se umubyara yari Sheikh.
Mu 2005, Rose Muhando yakiriye ibihembo bya muzika byatangiwe muri Tanzaniya harimo kugira indirimbo nziza ya Gospel "Mteule Uwe Macho" hamwe n’umuhanzikazi mwiza w’umwaka. Yaje guhabwa ikindi gikombe mu mwaka wa 2008 cya Groove Award (irushanwa ryo muri Kenya) nk’umuhanzikazi mwiza w’ubutumwa bwiza muri Africa.
Igiterane Ngarukamwaka cy’umusaruro kigiye kongera guhuza Rose Muhando na Theo Bosebabireba ni igiterane gitegurwa n’umuvugabutumwa w’umunyamerik Ev Dana Morey kikaba kibera mu bice bitandukanye by’isi. Kimaze kubera mu Rwanda, Burundi, Tanzania, u Buhinde, Pakisitani, Uganda, Cameroon n’ahandi.
Uyu mwaka wa 2024 imyiteguro irarimbanyije muri iki giterane kigiye kongera kubera mu Rwanda. Mbere y’uko ibyo biterane biba, hari kuba ivugabutumwa mu bikorwa nko: Gusana inzu z’abatishoboye, Gusana ibikorwa remezo byangiritse no Gutanga impano zirimo imipira yo gukina mu bigo by’amashuri byose biri mu turere twa Kirehe na Ngoma.
Biteganyijwe ko hazatangwa Moto 20 (mu turere tubiri) ku bavugabutumwa bahuguriwe kubwiriza abantu inzu ku yandi (Door to door evangelism), hazatangwa izindi Moto ebyiri binyuze muri tombora, Televiziyo, Telephone, n’ibindi. Byitezwe ko ubuzima bwa benshi hazahinduka, ndetse n’amasezerano ya bamwe agasohorera muri iki giterane.
Gahunda y’igiterane cy’ibitangaza n’umusaruro uko iteye:
Tariki 7-10 Werurwe kizabera muri Kirehe - Nyakarambi ku kibuga cya Ruhanga kuva saa 14h kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Tariki 14 kugeza tariki ya 17 Werurwe kizabera mu karere ka Ngoma- Sake ku kibuga cya Nyarurembo. 14h kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Umuhuzabikorwa w’ibiterane bigiye kubera muri Kirehe na Ngoma, Rev. Baho Isaie, yakomoje ku kuba iki giterane kizatera umwiryane ubutegetsi bw’ikuzimu kuko intego yacyo nyamukuru ari ukurwanya "icyaha icyo ari cyo cyose".
Yakomeje ati: "Icyo abantu bakwitega muri iki giterane ni uko hazatangirwamo ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana, ni uko tuzabona abantu benshi biyemeje kureka ikibi, kandi abantu bagahabwa umugisha mu buryo bw’amasengesho".
Uburasirazuba bw’u Rwanda bugenderewe na Mwuka Wera