Habaye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya mirongo itatu, umwana w’ingimbi Stephen Lawrence wishwe ahagana mu mwaka wa 1993 ubwo yari ari ku murongo ategereje Bus, akaba yarishwe azira ko ari umwirabura.
Uyu Stephen Lawrence wishwe ubwo yari afite imyaka cyumi n’icyenda, ni umwe mu bafatwa nk’abazize irondaruhu, akaba ari inkuru yabaye ikimenyabose mu Bwongereza. Yishwe tariki 22 Mata 1993.
Dr Rosemarie Mallett, Bishop wa Croydon mu gace k’Amajyepfo ya London, avuga ko abantu bishyize hamwe bakora ibyiza kurushaho. Yavuze kandi ko irondaruhu, ubusumbane n’zindi mvurururu mu bantu bigira ingaruka mbi no kw’itorero.
Ati "Mu myaka mirongo itatu, uyu ni umunsi wahariwe Lawrence, ibi bikaba bitwereka, urugendo dufite mu kurwanya irondaruhu, kominote yacu yakora ibirenze ibi;
Police yacu yabikora neza kurushaho, tukubaka buryo burambye bwo kurwanya ibi bintu kuko n’ubundi buri cyumweru turacyumva inkuru zitandukanye zivuga kw’irondaruhu, n’ivangura".
Rt Rev Christopher Chessun, Bishop of Southwark yavuze ko igihe Stephen Lawrence yapfaga, "benshi muri twe twizeraga ko byari guhamagarira umuryango wacu. Twizeraga ko tutazongera kubona ihohoterwa riteye agahinda, cyangwa amakosa nk’ayo mu bapolisi bacu".
Yakomeje avuga ko urupfu rwe "rwaranze intangiriro y’impinduka muri sosiyete yacu - impinduka turacyayibamo. Iterambere rihora rifata igihe kirekire kuruta uko tubitekereza, ariko nk’abakristu twahamagariwe kutazigera dutakaza ibyiringiro no guhora duharanira isi nziza".
Ati: "Kuri uyu munsi wa Stephen Lawrence, reka twese dufate umwanya wo gusenga no gutekereza ku buzima bwa Sitefano n’umurage w’impinduka n’ibyiringiro - kandi twiyemeze kubaka ejo hazaza aho itandukaniro ryacu ryizihizwa kandi twese ryubahwa kandi rihabwa agaciro.
Mu butumwa bwe ducyesha Southwark.anglican.org, yavuze ko “Imitima yacu irashimira Baroness Doreen Lawrence n’umuryango wa Stephen dushimira ibyo bakomeje gukora byose kugira ngo bateze imbere ubutabera" buganije kurwanya ivanguramoko.
Amatorero yishyize hamwe yo mu Bwongereza no muri Irland, hamwe n’abakirisitu bahuriya hamwe nk’uko tubicyesha Christian Today, bakaba bagarutse ku ngaruka ziterwa n’irondaruhu n’ivangura. Ni ibiganiro byari no kuri Youtube CTBI.
Imyaka 30 irashize Stephen Lawrence yishwe azira irondaruhu