Ikibazo gikunze kubazwa n’urubyiruko rushaka gutangira kurambagiza cyangwa kubaka umubano n’umukunzi, ni ukumenya niba ari byiza gukundana n’umuntu utari umukristo.
Birashoboka ko bahuye n’umusore cyangwa umukobwa mwiza bagakundana, urukundo rwabo rugashora imizi, ariko bagategereza, nyuma yo kumenya ko umwe muri bo atari umukristo.
Urubyiruko rurabaza ruti: "Ese koko ni iby’ingenzi cyane, sinshobora gukomeza nkakundana nawe. Nnoneho, twizere kandi dusenge kugira ngo bavuke ubwa kabiri? Kuki ntashobora gukundana n’abatari abakristo?."
Nk’umukristo wavutse ubwa kabiri, hariho inyigisho mw’ijambo ry’Imana (Bibiliya) kwizera kwacu gushingiyeho. Bimwe muri uku kuri gushingiyeho ni imyizerere yacu y’ibanze dufata cyane kandi mu gihe umukristo ari mu bucuti n’umuntu utizera uku kuri kwibanze, birashobora kuba ikibazo.
Kimwe muri ibyo niba atari ingenzi cyane mu myizerere yacu y’ibanze nk’abakristo bavutse ubwa kabiri ni; “Yesu ni umwana w’Imana, Ni yo nzira yonyine, ukuri n’ubuzima, Yapfiriye ku musaraba, arazuka ku munsi wa gatatu, azamuka mu Ijuru.”
Niba umukunzi wawe cyangwa umuntu mukundana atabyemera, yizera ikintu kinyuranye n’ayandi madini cyangwa yizera ko nta kintu na kimwe, ibi bishobora kuba ikibazo.
Uruhande rumwe cyangwa zombi zumva ko hari aho bitandukaniye mu kwizera kwabo / imyizerere yabo cyangwa umwe muri bo ashobora guhora agerageza kubwiriza cyangwa kwemeza undi kwizera kwabo kandi ibi bishobora gutera itandukaniro cyangwa amacakubiri.
Ku mukristu wiyubashye, utari umunyeshuri w’ijambo ntabwo byaba bivuze byinshi. Ariko ku bakristo bavutse ubwa kabiri Umwuka Wera wuzuye, ukora mu itorero, asenga kandi abwiriza ijambo, ibi bizaba ikibazo mu bucuti.
Ikindi kandi bizababangamira imikurire y’umukristo mu kugendana n’Imana kuko mugenzi wabo ntabwo abatera imbaraga cyangwa ngo abashishikarize gukura cyangwa kuba umukristo mwiza. Imigani 27:17 "Uko icyuma gityaza kindi, niko umutu akaza mgenzi we."
None, ninde mukristo ukwiye kwemera kuba mu bucuti? Bibiliya iragira iti" Ntimwifatanye n’abatizera mudakwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?". 2 Abakorinto 6:14
Mu gihe uhisemo uwo mukundana, shakisha umuntu w’umukristo wavutse ubwa kabiri, yizera ibyo wemera, yiteguye gukura mu kwizera hamwe nawe, akunda Imana nibintu byImana, agukunda bitagabanije, yiteguye gutangiza umubano wuzuye ubumana, hitamo umuntu ushyigikiye indangagaciro za gikristo.
Src: xclusivegospel.com