Abahanzi ni bamwe mu bantu bamamara ku rwego rwo hejuru binyuze mu bihangano byabo. Icyakora bamwe baharanira ko uko igihangano cyabo cyamamaye ari ko n’izina ryabo ryarushaho kwamamara, bityo mu ndirimbo bakivuga amazina yabo. Prosper Nkomezi yagize cyo avuga ku kuba n’abahanzi mu ndrimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bajya bivuga amazina.
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Prosper Nkomezi uri mu myiteguro y’igitaramo azakorera muri Camp Kigali ku wa 12 Gicurasi 2024, abona ko kwamamara cyane bikabije ku mbuga nkoranyambaga nta ho umuhanzi yabihungira, kuko iyo akoze igihangano kigakundwa, abagikunze bihutira gushaka amakuru ku wagikoze ari byo bituma yamamara. Icyakora yavuze byaba ari ikibazo mu gihe umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana agamije kwamamara kuruta uko Imana yakwamamara.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire kuri uyu wa 5 Gicurasi 2024 yagize ati: “Kwamamara nta kuntu wabihagarika, kubera ko mbere y’uko umuntu yamamara aba yarabanje gukora ibituma yamamara, ibituma abantu bamumenya. Nta ho wabikwepera, kuko iyo wakoze indirimbo abantu bakayikunda baza kureba ngo ni nde waririmbye iyi ndirimbo, uyu muntu ni muntu ki, bakakumenya ukamamara utyo.”
Yakomeje agira ati: “Nta muntu ubigiramo uruhare ngo avuge ngo ni nge waririmbye indirimbo iyi n’iyi, ndi icyamamare ndi aha n’aha. N’ubikora biba bihabanye cyane, kuko dukwiriye cyane gukora ibintu bigera ku bantu benshi bikabahindura, bakatumenya yego, ariko ikigenderewe cyane ni ukumenya Kristo uri muri twe, we utuma dukora iyo ndirimbo, wicaye muri Amerika cyangwa muri Kanada ukayumva ikaguhuza n’ijuru, ikaguhuza no gusenga, ku buryo uyumva wihebye ukumva ugize imbaraga.”
Nk’uko Prosper Nkomezi abivuga, umuntu watumye ibyo biba (Yesu, Imana) ni we abantu bakwiriye gutindaho kuruta uwabiririmbye. Yagize ati: “Nge nabiririmbye nk’umuyoboro Imana yashatse kunyuzamo ibyayo gusa.”
Yagarutse ku bivuga amazina mu ndirimbo zisanzwe agira ati: “Ese wari wumva umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana atangira avuga ati ndi kanaka, nka biriya bajya bakora mu ndirimbo zisanzwe?
Abaririmba indirimbo zisanzwe ni ko babigenza, kuko baba bashaka kumenyekana. Ariko twe impamvu tutabikora ni uko uwo dushaka ko yamamara cyane ari Kristo. N’ubundi abantu barakumenya kandi utabigizemo uruhare, nta mpamvu yo gutangira nivuga kuko icyo nshaka ko kivugwa cyane ni izina ry’Imana.”
Uyu muhanzi w’imyaka 29 ufite igitaramo ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali yahaye izina rya ‘Nzakingura Live Concert,’ azamurikiramo albums ebyiri ari zo Nzakingura na Nyigisha, azwi mu ndirimbo zirimo Nzayivuga, Hallelujah yakoranye na James & Daniella, Wanyujuje Indirimbo, Nzakingura, Singitinya n’izindi nyinshi yahimbye yifuza ko izina n’ubutumwa bw’Imana byamamara aho kuba we yakoresheje nk’umuyoboro.