Itorero Manifest Fellowship Rwanda ryateguye amateraniro azwi nka ‘Nibature’, azafasha abizera b’iri torero n’abandi bakirisitu muri rusange gutangira umwaka mushya bishyize mu biganza by’Imana.
Ni amateraniro ateganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2023 kuri Noheli, aho azamara iminsi itanu abera ku Itorero Mpuzamahanga rya Nazarene riherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Nibature ni gahunda y’amasengesho aho umukirisito abyuka mu gitondo cya kare, agafata umwanya uhagije wo gusenga no gusabana n’Imana mu isengesho.
Kuri iyi nshuro abazajya bajya muri ayo materaniro ya mu gitondo, bazajya babyuka saa kumi n’imwe kugeza saa moya z’igitondo, bahurire kuri urwo rusengero bashimira Imana yabarinze muri uyu mwaka turi gusoza.
Umuyobozi wa Manifest Fellowship Rwanda, Apôtre Patrick Rugira yavuze ko iriya minsi izaba ari umwanya mwiza wo gusengera hamwe nk’igihugu, itorero, umuryango, ikigo, abakorana mu mirimo imwe n’ababana mu ngo.
Ati "Ku batazashobora kugera aho amateraniro azabera basabwa kuzakurikirana aya masengesho ku mbuga nkoranyambaga za Manifest Fellowship Rwanda zirimo Facebook na YouTube. "
Biteganyijwe ko ku wa 30 Ukuboza 2023 nta gahunda ya ‘Nibature’ izabaho ahubwo abantu bamaze iminsi basenga bazahurira hamwe mu mesengesho kuri ririya torero guhera saa tanu z’amanywa.
Manifest Fellowship Rwanda igaragaza ko umuntu wese ufite icyifuzo ashaka gutanga ku migendekere myiza y’aya masengesho, yashyizeho nimero ya telefoni ya 0790 599 999, ashobora guhamagaraho cyangwa se agakoresha ubutumwa bugufi kuri WhatsApp.
Iri torero kandi ryibukije abazakoresha uwo murongo ko mu gihe batanga ibyifuzo cyangwa hari icyo baba bifuza kumenya icyo ari cyo cyose bazajya bagisobanurirwa nta kiguzi batswe.
Itorero Manifest Fellowship Rwanda rikunze gutegura ibitaramo nk’ibi bigahuriramo abantu batandukanye bazwi mu bijyanye n’ivugabutumwa, aho nko muri Gashyantare 2023 ryari ryateguye igitaramo gikomeye cyitabiriwe na Apôtre Grace Lubega uyobora Phaneroo Ministries International ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Iki gitaramo Apôtre Grace Lubega yitabiriye cyiswe Rwanda Revival Conference kibera muri BK Arena, aho hari ku nshuro ya Gatatu, yari aje mu Rwanda cyane ko mu 2016 na 2017 yaje bigizwemo uruhare n’Itorero Prayer Parish Church.
Manifest Fellowship Rwanda yateguye igiterane kidasanzwe cya "Nibature"
Src: IGIHE