Waracitswe cyane niba utarakurikiye igiterane ngarukamwaka irindwi (7) cya Restoration church, ariko Paradise.rw igiye kugufasha kwihera ijisho uko bari bimeze mu mafoto 200.
Kuva tariki 09-16 Ukwakira 2022, muri Restoration Church mu Rwanda habereye igiterane gikomeye cyizwi nka ‘Septennium Celebration’ cyo kwizihiza ibyagezweho mu myaka 7 muri iri Torero ryagize uruhare rukomeye mu isanamitima mu Rwanda.
Ni igiterane ngarukamyaka irindwi kimaze kubaka izina rikomeye muri Restoration Church. Ni ku nshuro ya kane iki giterane cyari kibaye, ibisobanuye ko Restoration Church imaze imyaka 28 ibonye izuba. Kuri iyi nshuro, ’4th Septennium Celebration’, yaranzwe n’ibihe bidasanzwe ndetse yanakatiwemo umutsima mu kwizihiza Yubile y’imyaka 28.
Kuwa mbere ni ukuvuga tariki 09 Ukwakira iki giterane cyabereye i Rubavu ndetse n’i Kigali, kuwa Kabiri kibera i Huye n’i Kigali, kuwa Gatatu kibera i Kigali ndetse n’i Rwamagana. Ihuriro ry’urubyiruko ryateranye kuwa mbere no kuwa gatatu ku Kimisagara naho Ihuriro ry’abashanye riterana kuwa Mbere no kuwa Gatatu i Masoro.
Cyitabiriwe n’abakozi b’Imana bo mu bihugu bitandukanye nka Apostle Kiiza Aloys, Ev. Chris Ndikumana, Apostle Charles Agynasare, Pastor Hortense wa ERC Bujumbura [Burundi], Apostle Trice Shumbusho n’umuramyi mpuzamahanga Apostle Apollinaire. Mu bandi bazwi mu Rwanda bacyitabiriye twavugamo Gaby Irene Kamanzi, Patient Bizimana n’abandi.
Iki giterane cyamaze iminsi 7 kibera mu nsengero zose za Restoration church. Ku rwego rw’Isi, cyabereye i Kigali kuri ERC Masoro, cyitabirwa n’abakristo ba ERC bo mu bihugu nk’u Rwanda, ERC Bujumbura [Burundi], ERC Goma [DRC] n’ahandi. Cyaranzwe n’amashimwe y’ibyo Imana yakoze mu buzima bwa Restoration Church n’abakristo bayo mu gihe cy’imyaka 7.
Muri iki giterane, habereyemo umuhango ukomeye wo gufungura ku mugaragaro Televiziyo ya Evangelical Restoration Church yiswe BCN Tv [Bible Communication Network]. Kuri ubu iyi Televiziyo igaragaraho inyigisho n’ubuhamya bw’abantu batandukanye biganjemo abo muri Restoration Church.
Apostle Masasu Ndagijimana yashimye Imana mu buryo bukomeye kuba inzozi yagize kuva kera zo gushinga Televiziyo azigezeho uyu munsi. Yagize ati “Iyerekwa, Imana yarimpaye mu mwaka wa 1983”. Ibi birumvikanisha ko hari hashize imyaka 39 ategereje iyi Televiziyo. Yongeyeho ko iyo Imana igusezeranyije ikintu, iragisohoza. Kanda HANO usure iyi Televiziyo.
Abitabiriye iki giterane, baramije Imana hamwe n’abaramyi batandukanye barimo Apostle Apollinare Habonimana waturutse mu Burundi. Bahimbaje Imana kandi bari kumwe na Shakina worship team, Shekinah Dance, Shinning Stars, Shekinah mass choir, n’abandi.
Mu bindi byatangarijwe muri iki giterane ni uko Umushumba Mukuru wa Restoration Church ku Isi, Apostle Yoshuwa Masasu, yavuze ko icyerekezo cy’iri Torero, yagihawe n’Imana mu 1994, kikaba kizamara imyaka 50. Yavuze ko nyuma yaho hazafatwa ikindi cyerekezo gishya cy’iri Torero rishimirwa cyane ku ruhare rwaryo mu isanamitima nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
INJIRA MURI IKI GITERANE NGARUKAMYAKA IRINDWI CYARI KIBAYE KU NSHURO YA 4