Mu gitabo cy’Itangiriro igice cya gatatu kuva ku murongo wa mbere kugera ku wa gatanu, harimo inkuru y’ikiganiro umugore wa Adamu witwaga Eva yagiranye n’inzoka.
Hagira hati: "Inzoka yarushaga uburiganya inyamaswa zo mu ishyamba zose, Uwiteka Imana yaremye. Ibaza uwo mugore iti “Ni ukuri koko Imana yaravuze iti ‘Ntimuzarye ku giti cyose cyo muri iyi ngobyi’?” (Itangiriro 3:1)".
Mu kiganiro bagirana, inzoka iravuga na Eva akavuga. Ibyo inzoka yavugaga byagaragazaga ko irusha umuntu kureba kure. Inzoka ntiyari gushuka Eva ngo akore ibyo ayibwiye itamurusha ubwenge.
Ku murongo wa kane iramubwira iti: “Gupfa ntimuzapfa," yakomeje kumushuka kugera ubwo yemeye ibitekerezo byayo akica itegeko Imana yari yabahaye ryo kutarya ku rubuto rw’igiti yababujije.
Ese ubwo bwenge bwo gushukana bene ako kageni, ni ubw’inzoka iyi isanzwe ?
Imana ikimara kurema Adamu yamuhaye ubushobozi bwo gutegeka inyamaswa zose. Ni na we wahaye izo nyamaswa amazina hakubiyemo n’inzoka. «Uwiteka Imana irema mu butaka amatungo yose n’inyamaswa zo mu ishyamba zose, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere byose, ibizanira uwo muntu ngo imenye uko abyita, kandi uko uwo muntu yise ikintu cyose gifite ubugingo, aba ari ryo riba izina ryacyo.»(Itangiriro 2:19)
Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko nta nyamaswa n’imwe yarushaga Adamu ubwenge. None iyo nzoka ni bwoko ki ?
Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura neza iyo nzoka iyo ari yo. Mu gice cya 12:9 hagira hati: "Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo."
Uyu murongo ubisobanura neza cyane. Aya magambo ngo "ari cyo ya nzoka ya kera" asobanura ayo mu Itangiriro igice cya gatatu umurongo wa mbere. Kera havugwa hano ni cya gihe Inzoka yashukaga Eva. Kubera iki?
Uyu murongo wo mu Ibyahishuwe, uvuga ko iyo Nzoka cyangwa icyo Kiyoka kiyobya abatuye isi «ari cyo kiyobya abari mu isi bose». Ntagushidikanya ni cyo cyayobeje Eva. Tubyemezwa n’iki ?
Nk’uko uyu murongo ubisobanura, icyo Kiyoka kiyobya abatuye mu isi ni Satani. Uwo murongo ubivuga muri aya magambo «Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani».
Icyo kiyoka cyahereye kera kiyobya abantu. Cyayobeje n’abana b’Uwiteka ni ukuvuga abamarayika ari na bo bitwa abadayimoni. Muri iki gihe, ubu Satani yabaye inzobere mu byo gushuka abantu. None se, niba yarahereye kuri Eva mu gihe cyashize, ubu ubushobozi bwo gushukana afite ntibwikubye ? Ni byo.
Ni iki wakora kugira ngo iyo Nzoka cyangwa icyo Kiyoka kiyobya abari mu isi kitazakuyobya ?
Yakobo yavuze icyo wakora mu gice cya 4:7 «Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.»
Hera nonaha ukore ibyo Uwiteka ashaka. Nubikora uzaba uri kurwanya Satani bityo abure aho ahera akuyobya. Amen.