“Indirimbo ya Salomo”, ni kimwe mu bitabo bya Bibiliya bitera abantu benshi kwibaza igikubiyemo nyacyo. Bamwe bibaza niba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, cyangwa niba ari indirimbo isanzwe yivugira ku rukundo nk’iz’ubu.
Mu gihe ibindi bitabo byinshi bivuga mu buryo bweruye ku Mana, urukundo rwayo n’uburyo izwi mu mateka y’abantu, iki gitabo cyo cyuzuyemo amagambo y’urukundo, amagambo arimo imitoma hagati y’umusore n’inkumi.
Ibi byatumye haba impaka zitarangira: Ese ni indirimbo yo kuramya Imana mu buryo bw’amarenga, cyangwa ni indirimbo y’urukundo rw’abantu gusa? Kwibaza kuri icyo kibazo ni ugushaka kumva neza uburyo Bibiliya yifashishije amagambo y’urukundo rw’abantu mu kwigisha ukuri ku by’umwuka.
Indirimbo ya Salomo isobanurwa nk’inkuru y’urukundo rufitanye isano n’ibigusha no guhitamo nyakuri. Umukinankuru w’ingenzi ni Umushulami, umukobwa ufite uburanga n’ubudahemuka.
Akunda Umushumba kuva kera, ariko aza gutwarwa ku ngoro y’Umwami Salomo, umwami ukize kandi ufite icyubahiro gikomeye, ushaka kumwegukana yitwaje ubutunzi n’igitinyiro. Mu migendekere y’inkuru, Salomo akoresha amagambo y’urukundo, imitako, n’ibishuko ngo amureshye umutima, ariko umukobwa ntiyemera, ahubwo ahora yifuza kugaruka ku wo akunda by’ukuri.
Mu rugendo rwe, hari n’abandi bantu bagaragara: “abana b’i Yerusalemu” bahagarara nk’abareba ibiri kuba, rimwe bakamushishikariza kwakira ibyo umwami amuha, cyangwa bagasabwa inama ku rukundo rwe nyarwo.
Hari n’abarinzi bamuca intege mu gihe aba amubuze, ndetse n’abavandimwe be bagerageza kumurinda cyangwa kubangamira urugendo rwe bitewe n’ukuntu baba bahangayikiye umutekano we. Inkuru ikomeza yerekana ihangana hagati y’urukundo n’ibishuko, hagati y’umutima wifuza ubudahemuka n’isi igerageza gutanga ibindi byiza bisimbura urukundo.
Mu musozo, ibyo byose bigera aho bigomba gufatirwa icyemezo: umukobwa ahamya ko urukundo nyakuri rudashobora kugurwa cyangwa kugereranywa, avuga ko “urukundo rukomeye nk’urupfu, abashoboye kurubona nubwo bahabwa ikiguzi n’isi yose batarutanga.” Nuko yongera guhamya ko ari uw’umushumba we, kandi ko urukundo rwabo ari rwo rurenze ku bindi byose byo mu isi, rugahora imbere.
Indirimbo ya Salomo ifite uburyo bwihariye bwo kwandika, bw’ubuhanga mu buvanganzo. Irimo amagambo yerekana ibyiyumvo, urugero nk’uko umusore ashimagiza ubwiza bw’umukobwa akoresheje ibintu agereranya bisukuye kandi bihenze; ndetse n’umukobwa akagaragaza ibyishimo byo gukundwa no gushakwa n’uwo umutima we wihebeye.
Umubano wabo ugaragazwa mu magambo y’iki gitabo ntuhisha ko ari ubucuti bw’abashakanye cyangwa abifuza kurushinga, aho kuramya Imana.
Kubera iyi mpamvu, hari abanyamuryango b’amadini n’abahanga mu by’imivugo babona iki gitabo nk’inkuru y’urukundo rwa muntu, nk’igihangano cy’ubuhanzi cyanditswe kugira ngo kigaragaze agaciro k’urukundo mu buzima busanzwe, ndetse no kugaragaza ko ibyiyumvo bitari ikizira iyo biri mu murongo Imana yashyizeho.
Ariko n’ubwo ibyo ari ukuri, ntibibuza ko hari abandi basoma uru rukundo mu isura y’indi, bakabisobanura ku rwego rwo hejuru. Mu myemerere ya gikristo n’iy’Abaheburayo, iki gitabo cyakunze gufatwa nk’ikigereranyo cy’urukundo ruhebuje: urukundo rwa Yahwe na Isirayeli cyangwa urukundo rwa Kristo n’Itorero.
Bivuze ko amagambo agaragaza umugabo ushaka umugeni we n’umugeni wiyegurira umugabo we, abenshi bayasoma nk’amarenga yo kugaragaza isano Imana igirana n’abantu bayo, isano yuzuye ineza, impuhwe, n’ugushaka kugumana n’uwo ukunda ukamushaka kugeza umubonye, ukamurwanirira kugeza umukijije.
Ikindi gituma iki gitabo kigira umwihariko ni uko nta hantu hagaragara izina ry’Imana mu buryo bweruye. Ibi byakomeje gushimangira impaka, bamwe bavuga ko kubona igitabo cya Bibiliya cyirengagiza izina ry’Imana bigaragaza ko ari igihangano cy’ubuhanzi cyurukundo rusanzwe rwa muntu.
Gutekereza ko Indirimbo ya Salomo idakwiriye kuba mu Byanditswe Byera byaba ari ukwirengagiza uko umutwe wayo ubivuga: “Indirimbo y’indirimbo”, inyamibwa mu ndirimbo za Salomo, indirimbo iruta izindi zose, bityo igasomwa nk’igihangano cy’icyubahiro mu byo Imana yashyizeho, nko kugira ngo yerekane ko urukundo ruva ku Mana rujya mu muntu kandi rukagaruka ku Mana.
Mu by’ukuri, Indirimbo ya Salomo ntishobora gushyirwa mu gice kimwe cyonyine. Ni igitabo cyiyubashye, cyanditswe mu buryo bw’umwimerere ku rukundo rw’umugabo n’umugore, ariko kandi gifite uburemere bw’ubutumwa bwo mu buryo bw’umwuka bwihishemo.
Kureba iyi ndirimbo nk’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana si ukwibeshya, kuko kwerekana isano itunganye y’urukundo mu bashakanye ari uburyo bwo kugaragaza ikigereranyo cy’urukundo ruri hagati y’Imana n’abantu bayo.
Ariko no kuyifata nk’indirimbo y’urukundo rusanzwe si ugukabya, kuko amagambo yayo agaragara mu buryo bwumvikanisha ibyishimo, ibyifuzo, n’umubano wo mu buryo bw’umubiri wagenewe kubaho mu bantu badatunganye.
Ubushakashatsi ku ndirimbo ya Salomo, bwakozwe n’abahanga batandukanye, bagaragaza imyumvire itandukanye ku ishusho yayo.
Hari abahanga nka Michael V. Fox na Udo Schnelle babona ko Indirimbo ya Salomo ari indirimbo isanzwe y’urukundo, idafite intego yo kuramya Imana. Bavuga ko ari igice cy’ubuvanganzo bw’urukundo bwanditswe mu buryo bw’ubuhanzi bwo mu gihe cya kera. Ibi byerekana ko indirimbo ziri mu gitabo zishobora kuba zaranditswe mu rwego rw’ubuhanzi bw’urukundo, aho guhamagarira abantu kuramya Imana.
Ku rundi ruhande, hari abahanga nka Origen na Bernard wa Clairvaux babona Indirimbo ya Salomo nk’indirimbo yo kuramya Imana. Bavuga ko igitabo kigaragaza urukundo rw’Imana ku bantu bayo, aho gukundana hagati y’umugabo n’umugore. Ibi byerekana ko indirimbo ziri mu gitabo zishobora kuba zaranditswe mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw’Imana ku bantu bayo.
Bityo rero, Indirimbo ya Salomo ni igitabo gihuza iby’umubiri n’iby’umwuka, gishyira imbere ukuri ko urukundo ari isezerano n’umugisha, kandi ko nta kintu gisumba urukundo rutagira uburyarya.
Indirimbo ya Salomo ivugwamo urukundo rw’Umwami Salomo ukunda umukobwa mwiza w’Umushulami, mu gihe Umushulami aba akunda Umushumba usanzwe. Yanga ibyo Umwami amuratira, akaguma ku rukundo rwe rwukuri