× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 Trump yavugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko- Ni ubwa mbere umuperezida wa hafi yavuga iminota myinshi

Category: Leaders  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibintu 7 Trump yavugiye imbere y'Inteko Ishinga Amategeko- Ni ubwa mbere umuperezida wa hafi yavuga iminota myinshi

Ku wa Kabiri, tariki 4 Werurwe 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagejeje ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko nyuma y’amezi abiri n’igice atangiye kuyobora nka Perezida wa 47 wa Amerika.

Iri jambo ryamaze iminota 99, rikaba ari ryo rirerire mu mateka y’abaperezida ba Amerika ba vuba. Trump yashimangiye ko ubutegetsi bwe buzazana "igihe cy’uburabyo" (golden age) muri Amerika, anasaba Inteko Ishinga Amategeko kwemeza ingamba nshya.

Mu ijambo rye, Trump yakomoje ku byemezo yafashe mu minsi 43 ya mbere y’ubutegetsi bwe, birimo amategeko mashya n’ibikorwa byagize ingaruka zikomeye ku mibereho n’ubukungu bw’Amerika.

Yagaragaje kandi uburakari bw’abadepite b’Abademokarate, avuga ku ngaruka mbi z’ibitekerezo by’abashyigikiye uburenganzira bw’abaryamana n’abo bahuje igitsina (LGBT ideology), yongera gushimangira ingamba ze ku gucunga imipaka n’abimukira batemewe. Yanagarutse ku guhagarika bamwe mu bakozi ba leta no ku muvuno w’igihugu mu bucuruzi n’amahoro mpuzamahanga.

Dore ibintu birindwi bikomeye yavuze:
1. Uwitwa Rep. Al Green yirukanwe mu Nteko: Mu gihe Trump yashimangiraga intsinzi ye mu matora ya 2024, Abadepite b’Abademokarate bamutesheje umutwe, aho Rep. Al Green yashungereye Trump, bigatuma asohorwa mu Nteko burundu.

2. Trump yagarutse ku bibazo by’abakinnyi b’abakobwa bahangana n’abagabo biyita abagore: Trump yagaragaje ingaruka z’iyi ngamba ku mukinnyi Payton McNabb, uherutse gukomereka bikomeye igihe umukinnyi w’umugabo (bamwe bahinduza ibitsina, bakigira abagore bari abagabo) yinjiraga mu mukino w’abakobwa.

3. Trump yasabye kugabanya imisoro: Perezida yatanze ubusabe bwo kugabanya imisoro ku baturage bose, asaba no gushyiraho politiki yo korohereza abashomeri no kugabanya imisoro ku bicuruzwa byakozwe muri Amerika.

4. Trump yavuze ku bantu bishwe n’abimukira batemewe: Yatanze urugero rwa Alexis Nungaray wabuze umwana we, avuga ko yashyizeho itegeko ririnda abimukira bafite ibyaha kwinjira ku butaka bwa Amerika.

5. Trump yagarutse ku rugamba rwo kurwanya amacakubiri: Trump yagaragaje ko hakenewe inkunga yo kurwanya imigambi mibi y’abicanyi bakorera muri Amerika, asaba Inteko gutanga inkunga yo kurinda umupaka (Ivangura rishingiye ku ruhu, na ryo rikubiyemo).

6. Trump yasabye ko hagenwa amafaranga yo guhashya abakora ibikorwa by’iterabwoba: Yavuze ko hari umugabo ukomeye wo mu mutwe w’abahungabanya umutekano wa Amerika watiwe muri Pakistan.

7. Trump yemeje ko Amerika izakomeza gushyigikira umutekano: Yatangaje ko igihugu cy’Abanyamerika kizatanga inkunga yo kubungabunga umutekano no kuzakomeza kugenzura impinduka zinyuranye mu gihugu.

Mu ijambo rye, Perezida Donald Trump yashimangiye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe umwanzuro wo gushyigikira politiki ivuga ko hari ibitsina bibiri gusa, umugabo n’umugore, akaba yagarutse ku ngaruka z’uburyo abagabo biyita abagore cyangwa abagore biyita abagabo bashobora guhanganira abakinnyi b’abakobwa mu mikino bigateza ibibazo bikomeye nk’ibyabaye.

Mu gukomeza gusobanura iyi ngingo, Trump yagaragaje ko ingamba za Leta zishobora kuzamura icyubahiro cy’abagore no kubarinda ibikorwa bishobora kubahungabanya.

Uko Bibiliya ibona iby’abaryamana bahuje ibitsina n’ababihinduza
Bibiliya ifite inyigisho zikomeye ku bijyanye n’imyitwarire y’abantu ku byerekeye imibonano mpuzabitsina, n’uko abantu bagomba kubana mu buryo bwubahiriza amahame y’Imana.

1. Ku byerekeye abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+): mu Gitabo cy’Abalewi 18:22, havuga ko "Nta mugabo wemerewe kugirana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo nk’uko ayigirana n’umugore," hagira hati “Ntugatinge abagabo, ni ikizira,” igamije kugaragaza ko ibikorwa nk’ibi bidahuye n’icyo Imana ishaka.

2. Ku bijyanye n’abahinduza ibitsina: Bibiliya irimo ubutumwa bukomeye ku byerekeye ishingiro ry’ubwiza bw’Imana mu kurema abantu mu buryo bwiza n’ukuri. Mu Gitabo cy’Itangiriro 1:27, havuga ko "Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo, mu ishusho y’Imana, uko ikaba ari ko yaremye umugabo n’umugore." Ibi bigaragaza ko uko Imana yaremye abantu bafite ibitsina bitandukanye ari byo byiza kuruta kuyivuguruza babihinduza.

3. Umurongo w’ubuzima bushya: Bibiliya yongera gushishikariza abantu guhinduka no gukurikira Imana mu buryo bwiza, bakareka imirimo idakwiriye. Mu 1 Abakorinto 6:11, hagaragaza ko nubwo abantu bashobora kugira imyitwarire itemewe, Imana itanga umwanya wo guhindura imyitwarire yabo kugira ngo na bo bagire amahirwe yo kuba mu bwiza bwayo.
Imyitwarire nk’iyo Trump yagarutseho igaragaza ko atemera ubutinganyi yayishimiwe na benshi, kandi na Bibiliya ishimangira ko abantu bakwiriye kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko Imana yabaremye. Bibiliya igaragaza ko ku wabikoze hari amahirwe yo kwisubiraho akihanai, kandi ivuga ko kubana mu buryo bushingiye ku mahame y’Imana ari byo byubaka umuryango n’ubuzima bwiza.

Imyitwarire nk’iyo Trump yagarutseho igaragaza ko atemera ubutinganyi yayishimiwe na benshi, kandi na Bibiliya ishimangira ko abantu bakwiriye kubana nk’umugabo n’umugore nk’uko Imana yabaremye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.