× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emmy yasubitse igitaramo "Imvano Live Recording" kubera ifungwa ry’insengero

Category: Artists  »  August 2024 »  Alice Uwiduhaye

Emmy yasubitse igitaramo "Imvano Live Recording" kubera ifungwa ry'insengero

Umuramyi Muhawenayo Emmanuel uherutse gusohora indirimbo nziza yise "Urihariye" yatangarije abakunzi be ko yasubitse igitaramo cye.

Kuwa 18 Kanama 24 ni bwo hari hateganijwe igitaramo cy’umuhanzi Muhawenayo Emmanuel yise "Imvano Live Recording" cyari kizabera ku itorero rya ADEPR Kagarama, ariko kikaba cyasubitswe bitewe n’impamvu ziri mu gihugu zo gukora amasuku mu nsengero.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu 05 Kanama 2024 riragira riti: "Bitewe n’ifungwa ry’insengero zitandukanye biri gukorwa na RGB mu gihugu hose, igitaramo "Imvano" cyari kiri gutegurwa n’umuhanzi Muhawenayo Emmy, cyasubitswe bitewe nuko aho cyagombaga kubera bari gutunganya ibyo basabwa. Nibirangira tuzabamenyesha itariki twimuriyeho mutwihanganire ku bw’iyo mbogamizi".

Mu kiganiro na Paradise, Emmy yagize ati: "Ni ibisanzwe ni ugukora isuku aho dusengera turinda kubangamira abandi urusaku. Numva rero iyi gahunda Leta yashyizeho tugomba kuyubahiriza kuko n’ijambo Ry’Imana riravuga ngo iby’Imana tubihe Imana, ibya kayizari tubihe kayizari. Rero dukore ibyo ubuyobozi budusaba dusengere ahantu heza hafite umutekano n’isuku rusange".

lki gitaramo cyari giteganijwemo abahanzi beza cyane bigaruriye imitima y’Abanyarwanda benshi nka Jado Sinza, Bosco Nshuti, Danny Mutabazi na MC Neema Marie Jeanne.

Indirimbo z’uyu muramyi Emmy wazisanga kuri Youtube, Faceboock, Amazon, Boomply n’izindi mbuga zinyuranye zicuruza umuziki.

Uyu muramyi aherutse gushyira hanze indirimboyise "Urihariye".

Igitaramo Imvano Live Recording cyasubitswe ku bw’ingamba zidasanzwe za RGB

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mwihanganee ntakundi too

Cyanditswe na: Chance  »   Kuwa 07/08/2024 21:59

Murakoze cyane Alice

Cyanditswe na:   »   Kuwa 07/08/2024 21:45