× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emmy Vox nyuma yo kurushinga yigarukiye mu nganzo-VIDEO

Category: Artists  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Emmy Vox nyuma yo kurushinga yigarukiye mu nganzo-VIDEO

Umuramyi Emmanuel Sibomana uzwi nka Emmy Vox umaze iminsi mike arushinze akomeje gukora mu nganzo.

Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho umubyeyi we yari afungiye azira ko ari Umunyarwanda.

Nubwo uyu muramyi yari mu kwezi kwa buki ntibyamubujije gukomeza gukora kuko nyuma y’uko arushinze yahise atangirira ku ndirimbo yise "Ndagukunda".

Ni indirimbo yakunzwe cyane ndetse kuri iyi nshuro akurikizaho indirimbo ifite amagambo meza ikoranye ubuhanga yise "Twarababariwe".

Nyuma yo gukora igitaramo yita ko cyahoze ari inzozi ze, Emmy Vox uramya akanahimbaza Imana, aherutse gukora ubukwe n’umukunzi we Nathalie Justine ku wa 4 Ugushyingo 2023. Aba bombi bakaba bari bamaranye imyaka ibiri mu rukundo.

Mbere y’uko uyu muramyi Emmy Vox akora ubukwe, yari aherutse gukora igitaramo cye cya mbere yise “Amateka Live Concert” yahuriyemo Israel Mbonyi, Bosco Nshuti na True Promises Ministries kuwa 01/09/2023.

Emmy Vox umaze imyaka itatu muri muzika amaze gukora indirimbo zigera kuri 15 z’amajwi n’amashusho.

Emmy Vox yagarutse mu nganzo azana indirimbo "Twarababariwe"

Emmy Vox na Ben na Chance mu gitaramo aheruka gukora

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA EMMY VOX

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.