× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elsa Cruz yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Aracyafite Imbaraga’

Category: Artists  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Elsa Cruz yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Aracyafite Imbaraga'

Elsa Cruz yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise "Aracyafite Imbaraga", yerekeza kuri Kristo kuko atajya ananirwa.

Amazina ye nyakuri ni Muhayimana Elisa Claude, mu murimo akora wo guhanga indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza akaba azwi ku izina Elsa Cruz.

Yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise "Aracyafite Imbaraga” kuwa Gatandatu, ku Isabato yo ku wa 3 Kanama 2024, ikaba irimo ubutumwa buvuga ko Imana ifitiye abantu bose impuhwe n’urukundo kandi ko afite imbaraga zo kubakiza ibibahangayikisha, cyane ko yabatangiye umwana we ngo bakizwe.

Uyu muhanzi Elsa Cruz ari mu bakomeye muri Korali Yesu Araje yo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye Kacyiru Merdien, ku rusengero rwitwa LMS Kamukina.

Ni umugabo akaba n’umubyeyi w’umwana umwe. Yashyingiranywe na Bayiramye Chantina ku wa 20 Ukwakira 2019, bakaba bafitanye n’indirimbo ziri ku muyoboro wabo wa YouTube wa El Music Rwanda, urugero nk’iyitwa Burya.

Uretse iyi nshyashya yise Kubonana Nawe, azwi mu zindi zirimo iyitwa Kubonana Nawe yabanjirije iyi, Kwimuka n’izindi ndirimbo zirimo iyitwa Si Ubusa, Sinabona Ituro, … zose zikaba zarakoze ku mitima ya benshi mu bakunda indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.