Nkundimana Elie ni umusore ushima lmana kandi ukiri muto uzwi ku izina rya Elino akaba abarizwa ADEPR Mbugangari.
Uyu muramyi Elino uvuka mu karere ka Rubavu mu ntara y’ uburenganzira, agiye gushyira hanze igihangano cye cya mbere yise "Bwa buntu butangaje".
Ni indirimbo ifite amagambo meza aho uyu mwanditsi yayanditse yuzuye umwuka w’lmana. Atangira agira ati: "Bwa buntu butangaje bwankuyeho imigozi yose yarimboshye. Ubu ndashima ndirimba".
Akomeza agira ati: "Nzahazwa n’ibyiza byo mu gakiza kawe, indirimbo yanjye izahora ari zaburi nshyashya
Ku gitero cya gatatu yungamo ati: "Wangize nk’umusozi siyoni utanyeganyezwa umuyaga urahuha sinanyeganyezwa". Asoza agira ati: "Namagambo yawe muri njye ni nk’umuriro waka udateze kuzima na gato".
Mu kiganiro kigufi yagiranye na Paradise, uyu muramyi Elino ubwo yabazwaga intego ye mu muziki, yagize ati: "Intego yange ni uko ijambo ry’Imana rigera kure".
"Ari ryo bwa bwiru bwahishwe uhereye kera kose n’ibihe byose, ariko none bukaba bwarahishuriwe abera bayo, (Abakolosayi 1:28).Ikindi Kandi abantu batarakizwa ni ukwakira ubuntu bw’Imana bakabohorwa".
Usibye kuba Elino ari umuririmbyi ni umubwirizabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Elino avuka ari uwa kane mu muryango we. Ku mbuga nkoranyambaga zose uyu muhanzi akoresha amazina ye "Nkundimana Elie".
Elino agiye gushyira hanze indirimbo ye ya mbere
Nuko nyuma yo kuduha imwe yarenzaho izindi byaba byiza cyane Imana imuhe umugisha kandi imwagure cyane mu murimo wayo
Nukuri turagushyigikiye brother Kandi lmana ikomeze kukwagura muribyose
Elino turagushyigikiye imana ikwagure ukore nizindi
Nuko nyuma yo kuduha imwe yarenzaho izindi byaba byiza cyane Imana imuhe umugisha kandi imwagure cyane mu murimo wayo