Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, Dusenge Elie, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise Nifuza imaze igihe isohotse mu buryo bw’amajwi gusa.
Mu buryo bw’amajwi n’amashusho, iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 24 Nyakanga 2024, imaze umwaka urenga isohotse mu buryo bw’amajwi n’amagambo (video lyrics), kuko yagiye hanze bwa mbere ku wa 4 Werurwe 2023.
Dusenge Elie yayivuzeho agira ati: “Ni indirimbo yange, nayise Nifuza. Yaje ubwo nibutse uburyo mbere Yesu atarinjira muri nge nakoraga ibidakwiriye, ariko ubu ubwo yageze muri nge, nifuza ko aho nageze mubabaza narenzaho mushimisha.”
Ni indirimbo ituwe buri wese ukunda Kristo Yesu, ariko nanone cyane cyane abantu bataramwakira nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Amashusho yayo aje nyuma y’ay’iyo yise Ku Musaraba yashyize hanze muri Gicurasi, ku wa 30, 2024, na yo yari yabanjirijwe n’iyitwa Ndemezanya imaze amezi atandatu isohotse, ikaba ari imwe mu ndirimbo ze zakunzwe ku rwego rwo hejuru, kandi si izo gusa kuko afite n’izindi yakoze mbere yaho.
Icyakora, ntashimira abakunda indirimbo ze gusa, ahubwo anabasaba kubigaragaza mu buryo bworoshye, bagatanga ibitekerezo, bagakora subscribe, kandi bagakora share, kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kuri benshi.
Elie yabivuzeho agira ati: “Burya iyo urebye ku ndirimbo ntukore kuri Subscribe, nta bwo uba ushyigikiye umuhanzi mu buryo bwuzuye, kandi kuko iba yamamaza ubutumwa bwiza, byaba byiza uyirebye abusangije n’abandi, agakora kuri share.
Ibyo bituma biba iby’umugisha, bikazamura umuhanzi w’Imana, kandi na we wakoze uwo murimo ukaba ukoze umurimo mwiza.”
Uyu musore ukiri muto, Dusenge Elie, yavutse ku wa 20 Mata 2000. Ni ahazaza heza h’umuziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza.
Ikinyamakuru paradise ndabashimiye cyane kubwo umurimo mukora wo gutambutsa message nziza
Dusenge Elie hamwe no gufashwa n’Imana icyo nzahabwa n’Imana kumenya nzakibaha mu ndirimbo. Murakoze