Drups Band ni itsinda rigizwe n’abasore n’inkumi bakiri bato bafite lmpano, mu byo bakora n’ibyo baririmba ndetse no mu micurangire yabo.
Drups Band ni itsinda rimaze kumenyekana mu Rwanda ku bw’ibihangano byiza ndetse amajwi meza yatojwe n’ umuziki mwiza. lri tsinda riririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza lmana.
Drups band yatangiye mu mwaka wa 2021 muri Covid-19 ikaba igizwe n’abaririmbyi 6 ndetse n’abacuranzi 5. lyi Band nta torero ishingiyeho ni nka Ministeri kuko nta dini ibarizwamo.
Drups Band kandi batangiye kuririmba basubiramo indirimbo z’abandi ariko uko imyaka igenda ishira niko bagenda baririmba indirimbo zabo.
Kuri uyu wa 11 Kamena 2024 ni bwo Drups Band bashyize hanze indirimbo y’amajwi n’amashusho bise "Ndakomeye". Ni indirimbo nziza cyane ikoze neza aho yayobowe na Tuyishimire Liliane ndetse yandikwa na Niyibaho Rene, Nikokeza Alice na lzere Gentil.
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Drups Band, Mugisha Patrick, yagize ati: "Intego ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo binyuze mu muziki wa Gospel kandi bikanagira aho bidukura mu buryo bw’umwuka ndetse n’umubiri ubwo ndavuga na Finance (kuko tubikora nk’akazi)".
Yakomeje agira ati: "Kuri channel yacu dufite video 35 muri izo 35 hari indirimbo 13 zacu bwite hamwe n’indirimbo z’abandi twasubiyemo 14 hamwe n’izindi z’ama cover session 7 hamwe na Documentary 1 ni byo biriho ubu, ariko ibindi biraza vuba".
"Iyi ndirimbo twakoze ni iya 4 yo muri concert ya "God first Edition 2". God first Edition ni concert dukora ngarukamwaka mu kwa 12. Drups Band tugira ibindi bikorwa gukora nko gukora mu bukwe, kwandika indirimbo, gutunganya umuziki (Our gospel songs, Cover songs, Vocal trainers, Wedding, Concert covering, Song writers, Music arrangements)"
Iki gitaramo cya Drups Band tubibutse ko ari ngaruka mwaka kandi kigamije gushishishikariza abantu kongera kugarukira Imana cyane kuko muri iyi minsi isi yugarijwe n’ibibazo byinshi cyane cyane ibyibasira urubyiruko, akaba ariyo mpamvu ibitaramo bya Drups Band akenshi baba bashaka Umubare munini w’urubyiruko kugira ngo bige ijambo ry’Imana ndetse n’ibindi bitandukanye.
Drups Band ikaba igizwe n’aba bakurikira: Willy Ngenzi umutoza wa 1, Nikokeza Alice umutoza wa 2, Emeline Penzi, Tuyishimire Liliane, Uwurukundo Bertrand, Fallonne Shaloom, ndetse bakaba barangajwe imbere na Mugisha Patrick.
Drups Band barakataje mu kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo
Turabakunda cyane pe kandi mukomeze aho