Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 Itorero rya FIBC (First Institutional Baptiste Church) riratangizwa mu Rwanda mu birori bibera mu Mujyi wa Kigali.
Byari umugisha kwakira iri tsinda ry’abakozi b’Imana baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bakiriwe n’itsinda rinini ry’abanyarwanda n’abanyarwandakazi bari bitwaje indabo.
Ahagana saa munani n’Iminota mikeya, ni bwo aba bashyitsi baturutse muri USA basesekaye ku kibuga cy’indege. Ni ibirori byari biteguye neza dore ko bataranafata akayaga k’i Kigali batunzwe microphone n’abanyamakuru wabonaga babucyereye. Kimwe mu byagarutsweho ni umuteguro wo ku rwego rwo hejuru dore ko wabonaga umwuka ari umwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku kibuga cy’indege i Kanombe, Dr Warren Stewart yatangaje ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere. Abajijwe icyatumye akunda u Rwanda, yavuze ko yarukundishijwe n’inshuti ye ibarizwa mu itorero rya FIBC.
Avuga ko icyatumye ahitamo u Rwanda aho guhitamo South Africa ni uko yarukundishijwe na Bishop Habineza Jean Claude (yahise amuhamagara) aramwegera baraseka cyane. Yavuze ko Bishop Habineza ari umu Pasteur ubarizwa mu itorero rya FIBC muri Leta Zunze Ubumwe za America. Yasobanuye ko bahafite amatorero abarizwamo abanyafurika.
Dr Warren Stewart Umushumba Mukuru wa FIBC
Dr Warren Stewart yakomeje ashimangira ko yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere. Rev Past Solange Habineza nawe waturutse muri USA (muri leta ya Arizona), yasobanuye ko ikibazanye mu Rwanda ari uko barukunda akaba ari igihugu cyamubyaye.
Yavuze ko nyuma yo kugenda urugendo rurerure kuri ubu baje kwagurira ubwami bw’Imana mu Rwanda. Yavuze ko bavuye Arizona, bajya i London no muri Afurika y’Epfo bagamije gusurayo amatorero ayoborwa na Pastor Warren Stewart. Yakomeje avuga ko kuri ubu baje mu Rwanda kuhafungura ishami.
Yongeyeho ko mu Rwanda bahafite abanyarwanda benshi basanzwe babakurikira mu buryo bw’iyakure. Nyuma yo kubisabwa n’abakunzi babo, kuri ubu bahisemo gufungura ishami mu Rwanda. Ni ibirori biteganyijwe kuri iki cyumweru le 24/09/2023 bikabera ku Kacyiru ahazwi nko kuri Ligue. Ibi birori by’akataraboneka byatumiwemo Ben & Chance.
Rev Past Solange yavuze ko basanzwe banafite Minisiteri 2 mu Rwanda zigizwe n’abakunzi babo basanzwe babakurikira online bakaba bazihuje mu gufungurwa urusengero rwa FIBC Rwanda.
Yasoje asaba abanyarwanda kwitabira ibi birori byo gufungura iri torero bitangira saa tatu za mu gitondo kuri Ligue Kacyiru. Mbere ya saa sita hateganyijwe amateraniro hanasengerwe abakozi b’Imana.
Nyuma ya saa sita hateganyijwe igitaramo aho abahanzi batandukanye barimo Past Ben & Chance ndetse n’abandi bazataramira abanyarwanda. Dr Warren ndetse n’abandi bakozi b’Imana bazahembura abazitabira igitaramo bifashishijwe ibyanditswe byera.
Bageze mu Rwanda ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu
Kuri iki Cyumweru Ben na Chance barifatanya n’Iri Torero FIBC Rwanda