Niba utuye i Musanze cyangwa ukaba warahize mu myaka ishize, ukaba kandi ukunda umuziki wa Gospel, nta kuntu waba utazi indirimbo "Ineza Yawe" ya Dr. Josue yabaye isereri muri ka Karere kose ndetse n’i Kigali.
Dr. Josue [Mbonimpa Josue] usanzwe ari umuganga mu buzima busanzwe, yari amaze igihe kinini adakora umuziki, ariko yamaze kugaruka nk’uko yabihamirije Paradise.rw. Yavuze ko igihe ari iki cyo kugaruka mu muziki na cyane ko afite amashimwe menshi ari kubyigana mu mutima we.
Ku ikubitiro, yashyize hanze indirimbo "Wema Wako" iri mu rurimi rw’Igiswalihi, ikaba ari indirimbo ye "Ineza yawe" iri mu Kinyarwanda, yakunzwe bikomeye i Musanze ubwo yigaga muri INES Ruhengeli. Yatumiwe henshi kubera iyi ndirimbo dore ko yacuranzwe cyane i Musanze ndetse n’i Kigali ntibasibaga kuyicuranga ku maradiyo ya Gikristo.
Abakunzi ba Dr. Josue batuye muri Kenya bakoresha Igiswahili, bamusabye ko yayiririmba muri urwo rurimi kugira ngo ubutumwa burimo bukomeze kugera kuri benshi. Yubashye icyifuzo cyabo, niko kwegera Producer Sam Lokua uri mu bahagaze neza i Nairobi, akora indirimbo y’igikurankota yise "Wema Wako" iri mu mudiho uryoheye ugutwi.
Aganira na Paradise.rw, Dr. Josue usigaye atuye i Kigali ari na ho afite akazi keza cyane, yagize ati "Iyi ndirimbo nyimaranye umwaka nyibitse. Yahuriranye n’uruhuri rwibibazo by’ububizima nari ndimo". Yavuze ko ineza y’Imana imutera kuyihimbaza. Ati "Nayiririmbiraga abanya-Kenya mu kinya-Rwanda, bansaba kuyibashyirira mu giswahire".
Muri iyi ndirimbo "Wema Wako", uyu muhanzi ufite agahigo ko kuba yarashinze Shekina Drama Team yo muri Restoration Church, aririmbamo ko "Ineza yawe intera kuguhimbaza kwitanga kwawe kuntera kukuranya niwowe mwami utanga umunezero muriwowe niho nzaruhukira".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "INEZA YAWE" YA DR. JOSUE
Dr. Josue yubashye abakunzi be
Hari hashize umwaka ateguje abakunzi be iyi ndirimbo nshya