× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore umwihariko watumye indirimbo ‘Ikidendezi’ ifatwa nk’indirimbo izandika amateka muri Gospel

Category: Choirs  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Dore umwihariko watumye indirimbo ‘Ikidendezi' ifatwa nk'indirimbo izandika amateka muri Gospel

Indirimbo yitwa ‘Ikidendezi’ ya Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye, ikomeje kwigarurira imitima y’abantu babarirwa mu bihumbi, ikaba ari imwe mu ndirimbo bidashidikanywaho ko izakomeza kwandika amateka mu muziki wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda.

Bamwe na bamwe iyo bagiye kureba ibigwi by’indirimbo bibanda ku mibare bakibagirwa ubutumwa buyikubiyemo, ari na byo byagorana abashukwa n’ibyo kumva uburemere bw’ubutumwa buri mu ndirimbo ‘Ikidendezi’ ya Korali Elayo, dore ko nta na rimwe umuntu ubasha kumva amagambo ayigize azigera yumva ko atagihuje n’igihe.

Iyi ndirimbo nshyashya ya Korali Elayo, yagiye ku muyoboro wayo wa YouTube wa Elayo Choir Cep Ur Huye ku wa 5 Nyakanga 2024, ikaba ari imwe mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza zikomeje kwigarurira imitima y’ababarirwa mu bihumbi, kandi ibitekerezo byayitanzweho ubwabyo birivugira. Kuri bamwe ni yo ndirimbo bari bategereje kugira ngo umwaka wa 2024 urangire.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’Umuyobozi wayo, Cyubahiro Alphonse, yatangaje byinshi kuri iyi ndirimbo nshya Ikidendezi baheruka gushyira hanze, anakomoza ku yayibanjirije ho gato, mbere y’ukwezi.

Yagize ati: “Indirimbo duheruka gushyira hanze ni Ikidendezi, iyayibanjirije yitwa Ntakiyinanira, imaze ukwezi isohotse. Zose ni iza Korali Elayo muri CEP UR Huye (Umuryango w’abanyeshuri b’aba ADEPR bakorera umurimo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye).

Twayisohoye dushaka guhumuriza abantu, dushaka kugaragaza ko nta kintu na kimwe Yesu atashobora, dushaka kandi kugaragaza ko Yesu adakiza indwara z’umubiri gusa, ahubwo ko akiza n’indwara z’umutima.”

Kugira umwihariko bo ubwabo nka korali, urugero nko kugira urukundo hagati yabo, bituma na buri ndirimbo basohoye igira umwihariko. Kuri iyi nshya ‘Ikidendezi’, Alphonse yawusobanuye agira ati:

“Umwihariko w’iyi ndirimbo isohotse nk’uko dusanzwe dusohora izindi, dore ko iyi ari album ya kane turi gukora, ishingiye kuri Bibiliya cyane kandi igendanye n’igice cyo kwigisha ku mbaraga za Yesu, ko zishobora gukiza indwara z’umubiri n’iz’umutima kandi nta kindi kibayeho.”

Ese waba wibuka ko Yesu yakijije abantu batashoboraga kwinaga mu mazi y’ikidendezi cyakizaga abantu indwara z’umubiri? Niba wumva gusoma Bibiliya ushakamo inkuru nk’izi byakugora, umva iyi ndirimbo Ikidendezi uyirangize, uramenya uko byagenze kandi uhimbaza.

Nawe tekereza uburemere igitekerezo cyavuye mu bantu babarirwa mu 165 bagize iyi korali gifite. Akarusho noneho, imaze no kuba ubukombe kuko yashinzwe ku wa 1 Ukuboza 2001, bivuze ko iri hafi kuzuza imyaka 23 ibayeho!

Bazwi mu ndirimbo zigaruriye imitima y’ababarirwa mu bihumbi zirimo iyi baheruka gushyira hanze yitwa Ikidendezi, iyayibanjirije yitwa Ntakiyinanira, Birahari n’izindi.

Ukeneye ibikorwa byabo wabisanga ku muyoboro wabo wa YouTube wa Elayo Choir Cep Ur Huye, ukaba wanabakurikira no kuri Instagram, X na Facebook.

Mu minsi mike, nk’uko Cyubahiro Alphonse yabitangarije kuri Radiyo10, benda kujya bakoresha na Spoyify (urubuga rucururizwaho amajwi y’indirimbo (audio)).

Korali Elayo ni imwe mu makorali yandika indirimbo abyitondeye kandi zikagera kure

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IKIDENDEZI" YA KORALI ELAYO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ubutumwa mutanga nibwiza ariko mukosore akantu kimyaka imaze harimo urujijo

Cyanditswe na: Emmanuel   »   Kuwa 09/07/2024 03:30