Ngabo Jobert Médard wamenyekanye mu Rwanda no hanze yarwo ku izina rya Meddy, nyuma y’igihe kinini havugwa impuha z’uko adakunda Abanyarwanda, Adrien Misigaro amufashije kubishyiraho akadomo agaragaza ko abakunda nyuma yo gusohora indirimbo nshya yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Niyo Ndirimbo.’
Meddy yageze muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ahagana mu mwaka wa 2010 ari umuhanzi uririmba indirimbo zisanzwe. Icyo gihe hafi ya zose zabaga ziririmbwe mu Kinyarwanda kitavangiye.
Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangiye kujya akora indirimbo ziri mu Cyongereza kivanze n’Ikinyarwanda, gusa uko umunsi washiraga undi ukaza Ikinyarwanda kikagenda kiba gike cyane.
Indirimbo ze zagendaga zikundwa cyane, bamwe bakavuga ko ari uko ziri mu Cyongereza. Mu myaka ya vuba aha, ku mbuga nkoranyambaga byari byacitse abantu bavuga ko Meddy atagikunda Abanyarwanda kuko yiririmbira mu Cyongereza gusa.
Indirimbo yari aheruka gusohora yitwa Grateful yasohotse ku itariki 15 Mutarama 2023 na yo yo kuramya no guhimbaza Imana yari iri mu Cyongereza gusa. Bamwe ntibumvaga ko na nyuma yo gutangira gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana azajya azikora atyo.
Kuri uyu munsi wa Mbere, ku itariki 15 Mutarama 2024 anyomoje ibyo bamutekerezagaho bidafite aho bishingiye asohora indirimbo nziza cyane iri mu Kinyarwanda kitavangiye yitwa ‘Niyo Ndirimbo.’ Iyi ndirimbo yayikoranye na Adrien Misigaro ikaba iya kabiri nyuma yo gukorana Ntacyo Nzaba imaze imyaka irenga 7 isohotse.
Byavugwaga ko amashusho amwe n’amwe y’iyi ndirimbo yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kandi koko ni ko byagenze. Ikinyuranye n’amakuru abantu bari bafite (natwe twabivuzeho itarasohoka) ni ku wayitunganyije yaba director na producer.
Mu nkuru ziheruka zari zavuze kuri iyi ndirimbo, byakekwaga ko amajwi azakorwa na producer Lick Lick wakoranye na Meddy kuva kera ariko yakozwe na Yannick naho videwo itunganywa (video director) na Cedric.
Ni yo ya mbere bombi basohoye muri uyu mwaka wa 2024 yaba Meddy wari umaze umwaka wuzuye adashyira igihangano hanze ndetse na Adrien Misigaro.
Meddy yagarutse ku buzima bwe bwo kumenya Yesu. Avuga ko atabaho atamufite kuko yaba ari mu gihombo. Byinshi uzabyimenyera niwumva witonze iyo ndirimbo.
Meddy yongeye gukorana indirimbo na Adrien Misigaro
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO