Umuramyi Divine yagize isabukuru y’amavuko, atubwira kuri label bagiye gukorana ndetse no ku ndirimbo izasohoka vuba.
Nyinawumuntu Divine wagize isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 06/05/2023, yashimye Imana ku bwo kumuba hafi mu bihe bikomeye yagiye anyuramo, ndetse ashima umubyeyi we wamwibarutse (Mama we).
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Divine yagize ati "Kuri ubu ndashima Imana mu mutima wanjye ku bwo kubana nanjye mu bihe bikomeye nagiye nyuramo mu bihe bitandukanye, nararwaye inkiza indwara, impa mineral, mu ishuri iba mu ruhande rwanjye, ntacyo nashinja Imana".
Ku isabukuru ye, yavuze ko ashimira abantu bamubaye hafi mu kwizihiza ibirori by’umwihariko abo mu muryango we. Ikindi, yashimiye abantu batandukanye bamufashije kugera ku ndoto ze barimo itangazamakuru.
Yagize ati "Natangiye urugendo rwo kuririmba bikomeye, iyo ntaba mu maboko meza nari gutentebuka".
Divine yashimye itangazamakuru
Yakomeje agira ati "Imana yampuje n’abantu b’umugisha, bamfashije ubwo nashyiraga hanze indirimbo ya mbere yitwa "Mbeshejweho", iyo ataba mwebwe ntiba yarageze hariya, mwatumye ikundwa, mwantumiye mu biganiro bitandukanye, mbese n’ubu iyo mbitekereje ngira ngo ndarota. Imana ibahe umugisha, nzajya mbasabira uko nsenze kuko atari mwe ntacyo nageraho".
Nyinawumuntu Divine utajya ahwema gushimira itangazamakuru ni umwe mu baririmbyi bakiri batoya dore ko ari mu myaka ya ba Vestine na Dorcas. Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye, ubusanzwe asigaye aririmba muri Kingdom Ministry.
Ubwo Paradise.rw yamubazaga ku makuru amaze iminsi avugwa ko haba hari label yaba igiye kumufasha gutera imbere, yagize ati" Ni byo koko, hari abo twemeranije gukorana".
"Ni nyuma y’ibiganiro bitandukanye nagiye ngirana n’abantu benshi, yaba ku giti cyabo cyangwa label, ndetse bamwe banyuraga ku mubyeyi wanjye. Gusa byarangiye hari label imwe twemeranyije n’imikoranire n’ubwo tutarabishyira ku mugaragaro".
Twamubajije ibikubiye muri aya masezerano, yagize ati "Biracyari ibanga, twemeranyije ko tuzabishyira ku mugaragaro ariko itariki ntiragera, ahubwo have batankubita!!!!".!
Yakomeje agira ati "Gusa, kimwe mu byo nababwira, ni uko batangiye gukora akazi gakomeye, ndetse indirimbo ya mbere iri hafi kujya hanze rwose, ikaba imwe mu ndirimbo zirimo imbaraga nyinshi!!
Paradise.rw twamubajije ku mikoranire na Danny Mutabazi, asubiza agira ati"Ni byo koko, hari abatubonye turi kumwe mu mushinga usa n’Imikoranire, nabyo tuzababwira uko bimeze mu minsi ya vuba".
Uyu muramyikazi akomeje kugarukwaho n’abatari bakeya biturutse ku ijwi rye ryiza ndetse n’imiririmbire myiza, gusa benshi bakomeje kumushimira ku bw’umutima mwiza w’ubugwaneza umuranga.
Divine asigaye abarizwa muri Kingdom of God Ministry
Divine afitanye imishinga na Danny Mutabazi
REBA "NZAMUHIMBAZA" YA KINGDOM OF GOD MINISTRY IBARIZWAMO DIVINE
Ni byiza komeza utere imbere mwana muto, kandi ushyire n’imbaraga nyinshi mu by’amasomo.
Komeza uterimbere turagushyigikiye
Ni byiza komeza utere imbere mwana muto, kandi ushyire n’imbaraga nyinshi mu by’amasomo.