× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Nzaramba woroye inka 100 yahishuye ko hari abamaze imyaka 10 muri Amerika badafite n’inkoko!

Category: Entertainment  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Bishop Nzaramba woroye inka 100 yahishuye ko hari abamaze imyaka 10 muri Amerika badafite n'inkoko!

Gukura amaboko mu bifuka ugakora cyane niyo turufu yafashije Nzaramba gutera imbere, ubu akaba yoroye inka zirenga 100 mu gihe bamwe mu bo yasanze muri Amerika nta n’inkoko bafite.

Alexis Nzaramba niyo mazina ye, gusa benshi bamuzi nka Bishop King Nzamba mu muziki. Akora umuziki wa Gospel, akaba atuye muri Amerika. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "I Love You Lord" iri mu zakunzwe cyane, "Si ku bwacu" "Igorigota" na "Wumve gusenga kwanjye".

King Nzamba wabaye mu buzima bubi cyane agituye i Kigali aho yagaba mu nzu yakodeshaga 10,000 Frw ku kwezi nta n’akazi afite, ariko ubu akaba ari mu bisubizo abicyesha gukora cyane, yagiriye inama abifuza gutera imbere anahishura ibanga yakoresheje kugira ngo abe umworozi w’icyitegererezo dore ko atunze inka zirenga 100 z’inzungu.

Kuva ageze muri Amerika ni bwo ubuzima bwe bwatangiye guhinduka. Asobanura ko kujya muri Amerika atari byo yavuga byamuteje imbere, ahubwo abicyesha gukora cyane. Yahishuye ko akiri mu Rwanda atakoraga ahubwo buri munsi yabaga ari mu masengesho muri Zion Temple, ariko ageze muri Amerika asanga gukora cyane ari byo gusa byamufasha gutera imbere.

Bishop Nzaramba yavuze ko bigoye cyane kuba uri muri Amerika ukabasha kwishyura buri kimwe cyose udahagurutse ngo ukore cyane. Aha niho yahereye avuga ko hari abamazeyo imyaka 10 ariko wareba ibyo bagezeho ukabibura ugasanga nta n’inkoko bafite.

Aragira ati "Biragoye hano [Amerika] kwishyura Bills, ufite ideni ry’imodoka, ufite ibintu byose, ariko ugashyika kuri icyo gikorwa [ubworozi bwe]. Hariho abantu nasanze hano bamaze imyaka 10, abandi bahamaze imyaka 20 ariko badafite n’inkoko, ndakubwiza ukuri.

Njye nafashe umwanzuro nti reka nkore, hanyuma ngire icyo ngeraho. Ndimo nduzuza n’inzu mu by’ukuri ibintu byose Imana ibikora mu buryo bwayo. Ariko ni twe tugomba guhaguruka tugakora, nta wundi muntu ushobora kuza ngo agukorere cyangwa aguhe ibitekerezo byo gukora uretse wowe, ni wowe ugomba kumenya uko ugomba kubaho".

"Njye nabaye i Kigali, nigeze kuba mu nzu y’ibihumbi 10 Frw, nta n’akazi ngira, nta n’inkoko ngira,.. Nirirwa gusa muri Zion Temple nsenga ari bwo buzima bwanjye, mba ku ntebe ya korali nirirwa nsenga nta bundi buzima. Rero kugira ngo umuntu agire icyo ageraho, urahaguruka ukabaza abantu, ugashaka uburyo bwose bushoboka bwo kubaho".

Ibi yabigarutseho ubwo yatangazaga ko gukora cyane no kwizirika umukanda, byamufashije kuba umworozi wishimye uyu munsi wa none aho yoroye inka ijana z’inzungu ziba muri Uganda, akaba yarabigezeho mu mwaka umwe gusa ahereye ku nka eshatu. Yasabye urubyiruko gukunda umurimo ntibasuzugure akazi ako ari ko kose.

Ushobora kutabyizera, ariko si Nzaramba gusa utangaje ko hari bamwe mu batuye muri Amerika [igihugu gikize cyane ku Isi] babayeho nabi kuko byigeze kugarukwaho n’umuhanzi w’umunyarwanda Sedrick Djano (Sedy Djano) aho yanateguye igikorwa cyo gufasha no gusangira n’abantu batishoboye baba ku mihanda yo muri Amerika batunzwe no gusabiriza umuhisi n’umugenzi.

Nzaramba yoroye inka 100 yakuye mu gukora cyane

Inka ze ziba muri Uganda aho yakuriye mu bwana bwe

Muri Amerika burya habayo n’abadafite aho kuba

RYOHERWA N’INDIRIMBO "I LOVE YOU LORD" YA BISHOP KING NZAMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.