× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Nyinawumuntu wari urwariye muri CHUK yavuye mu bitaro agendera mu igare

Category: Artists  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Divine Nyinawumuntu wari urwariye muri CHUK yavuye mu bitaro agendera mu igare

Umuramyi Nyinawumuntu Divine uherutse gusohora indirimbo "Urugendo", kuri ubu yavuye mu bitaro yari amazemo iminsi ibiri aho yarwariye mu bitaro bitandukanye.

Mu ijoro rishyira kuwa kabiri ni bwo hasakaye inkuru ivuga ko umuramyi Nyinawumuntu Divine yaba yajyanywe mu bitaro nyuma y’impanuka ya moto yakoze ubwo yari mu nzira yerekezaga mu mujyi rwagati gutanga ikiganiro kuri Televiziyo yitwa AHUPA aho yari yatumiwe na Fidele Gatabazi mu kiganiro cya Gospel ahuriramo n’umunyamakuru Prince Shumbusho.

Mu kiganiro na Paradise.rw, Obededomu Frodouard umuyobozi akaba n’umuvugizi wa Trinity For Support (TFS) kompanyi irebera inyungu z’uyu muramyi, yagize ati "Ni byo koko Divine ari mu bitaro bya Kigali CHUK aho yajyanywe avuye mu bindi bitaro bya Muhima, nyuma y’impanuka isa n’iyoroheje yabereye ku Muhima".

Kuri ubu amakuru meza Paradise.rw ikura ku muvugizi wungirije wa TFS Bwana Gad Emmanuel ni uko kuri ubu Divine Nyinawumuntu yavuye mu bitaro bya Kigali CHUK aho yari yajyanywe avuye mu bitaro bya Muhima.

Nyuma yo gutanga ibizamini bikaba byagaragaye ko imitsi yo mu itako yari yatandukanye n’imyakura bituma atabasha kugenda neza ndetse no gutitira. Gusa azakomeza gukurikiranwa n’abaganga no gufata imiti ari mu rugo. N’ubwo yasezerewe, kuri ubu arimo kugendera mu igare ryabugenewe kuko atabasha kwigenza.

Mu kiganiro gitoya Divine yagiranye na Paradise, yifashishije igitero cy’indirimbo "Urugendo" mu gusobanura uko ameze nyuma yo kuva mu bitaro. Yagize ati "Nukuri amaboko amfashe ntabwo azandekura. Nizeye ko ukuboko gukomeye k’Uwiteka kuzankiza, ibi ngibi ni ibikangisho bya satani".

Yanakomeje avuga ko yumva atangiye kumera neza akaba yizeye ko Imana izamukiza kugira ngo akomeze umurimo wayo.

Bwana Gad yavuze ko gahunda z’ivugabutumwa bateganyaga muri iki cyumweru, kuri ubu zabaye zisubitswe mu rwego rwo gukomeza kwita kuri Divine no kugarura ubuzima.

Divine yavuye mu bitaro

Paradise.rw tumwifurije gukira vuba.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.