Umuhanzikazi ugezweho mu Rwanda mu muziki wa Gospel, Divine Muntu, yateguje amashusho y’indirimbo “Hozana”kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nzeri 2025, nyuma yo gusohora amajwi yayo ku mbuga zose zicuruza umuziki.
Nyuma y’igihe kirenga amezi atandatu atigaragaza mu bikorwa bishya bya muzika, umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Divine Muntu (wahoze azwi nka Divine Nyinawumuntu), yateguje amashusho y’indirimbo ye nshya “Hozana”, mu gihe amajwi yayo yamaze kujya hanze ku mbuga zose zicuruza umuziki.
Indirimbo “Hozana” ni imwe mu ndirimbo eshatu Divine ari gutegura, ikaba yarakozwe mu buryo bwa gakondo bwuzuye ubutumwa bukomeye bwa Gospel.
Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na Chris wo muri Unlimited Record Studio, mu gihe amashusho yakozwe na Director Patient Forsure, ku bufatanye n’itsinda Trinity For Support (TFS), rimufasha mu rugendo rwe rwa muzika kuva mu 2023.
Amazina mashya: Divine Nyinawumuntu yabaye Divine Muntu
Uretse gusohora indirimbo nshya, Divine yatangaje ko yahinduye amazina yakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga no mu muziki. Kuri ubu, azajya yitwa Divine Muntu, mu rwego rwo kwirinda kwitiranywa n’abandi bahanzi.
“Impamvu nyamukuru ni uko hari undi muhanzi witwa Grace Nyinawumuntu abantu bakomezaga kuntiranya na we. Guhindura amazina bizafasha abantu kumenya uwo ari we, neza kandi byoroshye,” byasobanuwe na Ev. Frodouard Uwifashije (Obededomu), umuyobozi wa TFS akaba na manager wa Divine.
Divine na we yagaragaje intambwe nshya agezeho: “Imana ishimwe, ni ukuri. Iyi ni indi ntambwe nshya mu rugendo rwanjye rwa muzika, kandi ndabashimira mwe mwese mukomeje kunshyigikira.”
“Hozana” mu majwi arimo umwimerere n’umuco
Indirimbo “Hozana” ikozwe mu njyana ya gakondo ibyinitse, ifite ubutumwa buhamye bwo kuramya Imana mu buryo buhuza umuco nyarwanda n’ijambo ry’Imana. Divine yavuze ko intego yari uko iyi ndirimbo itaba iyo kureba gusa, ahubwo ikagera ku mutima w’umuntu wese uyumva.
“Ni Gospel ariko iri mu buryo bw’Abanyarwanda, kuko kuramya Imana ntibivuze guhindura umuco, ahubwo ni ukuyikunda uko turi,” byavuzwe na Divine.
Amashusho y’iyi ndirimbo ateganyijwe gusohoka vuba. Divine na TFS batangaje ko bashaka ko video izaba iri ku rwego mpuzamahanga, igaragaza ubwiza bw’u Rwanda n’umurage w’umuco nyarwanda.
Divine Muntu yemeza ko “Hozana” ari intangiriro y’igihe gishya mu muziki we. Izindi ndirimbo ebyiri na zo ziri gutunganywa, zose zikaba zifite intego yo kugeza ubutumwa bwa Yesu ku bantu bose, binyuze mu buhanga, umuco n’umwimerere.
Divine asobanura ati: “Ndashaka ko indirimbo zanjye zivuga Imana, ariko mu buryo bufite icyerekezo no kubaha umuco. Iriya ndirimbo izabyinwa, izaririmbwa, ariko ikirenzeho, izahimbaza Imana mu buryo buhesha icyubahiro Umwami”.
Amajwi yamaze kugera ku mbuga zose zicuruza umuziki
Divine Muntu afite intego yo kugeza ubutumwa ku rwego mpuzamahanga