× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Di4Di: Umwaka mushya ni impano nziza yo gukoresha neza, ni ’Page vierge’ yo kwandikaho amateka

Category: Love  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Di4Di: Umwaka mushya ni impano nziza yo gukoresha neza, ni 'Page vierge' yo kwandikaho amateka

Kwizihiza Umwaka no kugira Umwaka mushya.

Kenshi mu buzima ndetse no mu kubaho kwa buri munsi tugira ibirori twishimira igihe runaka tumaze turiho cyangwa se tuva mu mwaka tujya mu wundi cyangwa nanone twizihiza Kuvuka k’Umucungunzi ku bw’imyemerere.

Gusa iyo usubije amaso inyuma mu buzima bwa buri munsi usanga ugendeye ku mibereho ndetse n’imitekerereze hari abizihiza Umwaka mushya abandi bakiyemeza kugira Umwaka mushya mu buzima mu mitekerereze ndetse no mu mibereho.

KWIZIHIZA UMWAKA MUSHYA

Ni ukunezezwa n’uko tuvuye mu mwaka tugiye mu wundi ndetse no kwishimira iminsi tumaze turya ubuzima cyangwa duhangana nabwo ndetse rimwe na rimwe tukishimira mu kigare cyijyanye no kugira ibirori kugira ngo tugire uburyo bwo gukora ibirori ndetse tugashyiramo n’imbaraga nyinshi kugira ngo bigende neza kabone nubwo byaba bigoye ariko tugashyiramo imbaraga tukishimira ko twagize ibirori byiza.

KUGIRA UMWAKA MUSHYA

Ni ukwiyemeza kureba n’ubushishozi bwinshi uko wakoresheje umwaka uri kurangira ndetse n’iminsi igize imyaka myinshi warangije. Bityo ukareba niba uje imbere yawe hari itandukaniro uri bugire kuruta ushize. Ntibibe bishingiye kuri rusange ahubwo bishingiye ku byo wabashije ndetse n’ibikunanije n’ibikuzitira.

Bityo ukiyemeza kugira Umwaka w’itandukaniro ku yo wamaze kunyuramo, ugashyira imbaraga mu kuzabyaza umusaruro amahirwe ugize yo kuba ku gihe cyawe ubashije kwinjira mu wundi mwaka. Bityo ukagira ibyo wiyambura ukabijugunyana n’umwaka usohotsemo ukiyemeza kuva mu byatsikamiye iterambere ryawe ugatumbera ibihindura ubuzima mu mpande zose.

Ndetse ukiyemeza ko ubifashijwemo n’Imana umwaka utangiye uhinduka igikoresho cy’Imana gitanga umunezero ku bawe ndetse no ku bandi kugira ngo twese nk’abitsamuye tubeho ubuzima bufite intego.

Umwaka mushya ni impano nziza yo gukoresha neza ndetse ni ’page vierge’ yo kwandikaho amateka. Ni byiza ko dusuzuma neza uburyo bwo kuwubyaza umusaruro tukiyemeza kuva mu cyiciro tujya mu kindi cyiza cyisumubuyeho ndetse tukiyambura ibitubuza gusingira amahirwe n’imigisha yacu.

Tukiyemeza guhindura ubuzima ibyabaye mu myaka yashize cyangwa mu wo dusohokamo bitabashije gutungana bikatubera isomo bwite rituma twishakamo imbaraga zo kubisimbuza ibyiza twaremewe kubamo. Kandi byose bigashingira ku mahitamo meza azira Kwitinya, Kwisuzugura, Kwiyandarika ndetse no Kubaho nk’abatazi iyo tugana.

Nka Di4Di twifurije Abanyarwanda ndetse n’Isi muri rusange kuzagira Umwaka Mushya wo kwiyemeza...

. Abana kwiyemeza kuba ishema ry’Ababyeyi

.Abangavu kwirinda ibishuko no kwiyubaha

.Urubyiruko kwirinda kwiyandarika no kwitesha agaciro.

.Abasore n’Inkumi kwirinda guhubuka ndetse no kwiyemeza gushyira itafari mu kubaka ingo nziza cyangwa kuba abahanga mu yandi mahitamo ashingiye mu gutera imbere no kwaguka muri byose.

.Abagabo kwiyemeza kuba inyangamugayo ndetse n’ishingiro ry’Ibyishimo kubo bashakanye ndetse n’Ababakomokaho ndetse no kurinda bikomeye ibyamaze kugerwaho mu miryango yabo.

.Abagore kubahisha abo bashakanye nabo ndetse no kwiyubaha bishingiye ku kurinda inkingi z’umunezero w’umuryango ndetse no kurinda icyatuma ibyishimo by’umuryango bigabanuka.

Muri byose Di4Di ibifurije Noheli Nziza no kuzagira impera za 2022 nziza.

Tubifurije kandi kuzagira Umwaka mushya wa 2023 uzababere Umwaka wo Kwiyemeza, Guhindura, No kwaguka mu Mitekerereze mu Myumvire no mu Buzima.

Uwiteka atumanurire amateka mashya aduhane Imigisha kandi azatugende imbere muri byose kugira ngo Umwaka mushya aduhaye uzabemo byinshi byiza biruta iby’imyaka twatambutse.

Amahirwe muri byose Turabakunda

Di4Di

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.