Kigali – Ku wa 8-10 Kanama 2025, Stade Amahoro yakiriye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda Ikoraniro Mpuzamahanga ry’Abahamya ba Yehova, ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Korera Imana mu buryo yemera.”
Ni ikoraniro ryitabiriwe n’abantu barenga 43,000, barimo abashyitsi bagera ku 4,000 baturutse mu bihugu 20 byo muri Amerika, u Burayi n’Afurika, harimo n’abaturutse muri Brezil, u Burundi, n’ahandi.
Iri koraniro ry’iminsi itatu ryari riri mu ndimi enye – Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Ururimi rw’Amarenga y’Ikinyarwanda – ryatanzwemo disikuru zishingiye kuri Bibiliya, videwo z’uruhererekane n’amafilimi agaragaza ubuzima bwa Yesu Kristo n’ubuhanuzi bumwerekeyeho bwasohowe.
Ku munsi wa mbere, videwo zerekanye uko ubuzima bwari bumeze mu turere Yesu yabayemo akanabwirizamo; ku munsi wa kabiri, hifashishijwe Bibiliya hagaragazwa uko ibikorwa bya Yesu byo mu ntangiriro byasohoje ubuhanuzi; na ho ku munsi wa gatatu, disikuru rusange ivuga ngo “Ese uwo usenga uramuzi?” yasobanuye impamvu ukwizera gufite akamaro n’uburyo bwo kubona ukuri.
Bimwe mu bintu by’ingenzi byaranze iri koraniro harimo kubatizwa kw’abantu 925 mu munsi umwe, ndetse n’ijambo ryatanzwe n’umwe mu bagize Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova.
Migambi François Regis, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda, yagize ati:
“Muri iyi si yuzuyemo ibibazo, gukorera Imana mu buryo yemera ni ikintu cy’ingenzi cyadufasha guhangana na byo dufite icyizere cy’ejo hazaza.
Abantu benshi bafite icyifuzo gikomeye cyo gusenga Imana mu buryo yemera kandi bifuza kugira ukwizera gukomeye. Iri koraniro rizagaragaza uko gukorera Imana mu buryo yemera byadufasha mu mibereho yacu ndetse n’uko byadufasha kugira icyizere cy’ejo hazaza.”
Abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda, barenga 3,000, biteganyijwe ko bazitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo mu bice bitandukanye bya Kigali no mu hantu nyaburanga hirya no hino mu Gihugu.
Uretse inyigisho n’indirimbo, abateranye banabonye uburyo bwo gusangira umuco no gushimangira ubucuti mpuzamahanga, aho Abanyarwanda (abagore n’abakobwa) bambaye imikenyero n’imishanana nk’imyambaro y’umuco w’u Rwanda.
Ubwitabire bw’abantu benshi kandi baturutse mu bihugu bringa 20 ku Isi, byabaye ikimenyetso cy’ingenzi cy’ubushake bwo gushyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere indangagaciro z’amahoro, ubumwe n’ubufatanye mu Banyarwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Inyigisho zari zishingiye ku buzima bwa Yesu Kristo
Ni ikoraniro ryitabiriwe n’abantu barenga 43,000 ribera muri Stade Amahoro