David Adedeji Adeleke OON, umuhanzi wo muri Nigeria wamenyekanye nka Davido, yatangaje ibintu 9 akunda Bibiliya iza imbere, ibyatangaje abenshi kuko adakunda kujya mu rusengero.
Davido yavutse ku itariki 21 Ugushyingo 1992, avukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko akurira muri Nijeriya ari na ho atuye we n’umuryango we ugizwe n’abantu 7, ni ukuvuga we n’umugore we ndetse n’abana batanu, abahungu babiri n’abakobwa batatu. Yari afite abana batandatu ariko umwe w’umuhungu aherutse gupfa.
Ku ya 31 Ukwakira 2022, ni bwo ikinyamakuru Peoples Gazette cyatangaje urupfu rw’umuhung wa Davido, umwana wa gatatu witwaga David Ifeanyi Adeleke Jr., arohamye muri pisine yo mu rugo. Yari afite imyaka itatu igihe yapfaga.
Akimara gupfa, Davido n’umugore we Chioma Rowland bagiye mu rusengero, Davido atangaza amagambo ari mu yatumye abantu batangara ubwo yashyiraga Bibiliya ku mwanya wa mbere w’ibyo akunda.
Davido yashyize ifoto ye na Chioma kuri Instagram bari ku rusengero maze arandika ati: “Bwa mbere mu rusengero nyuma y’imyaka itatu… Imana ni nziza”.
Iki gihe yari amaze imyaka itatu atagera mu rusengero, ariko kubera ko umwana we yagombaga gusabirwa mbere y’uko ashyingurwa byabaye ngombwa ko ajyayo. Icyo gihe Pasiteri Tobi Adegboyega wo muri Nijeriya ni we wari uhagarariye ayo materaniro nyuma y’urupfu rw’umuhungu wabo.
Na we uratangara nubona ibyo bintu uyu muhanzi akunda kurusha ibindi. Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe bidasanzwe zirimo nka ’If’, ’Fall’, ’Unavailable’ yakoranye na Musa Keys n’izindi, ibyo bintu 9 akunda yabitangarije mu kiganiro na British GQ.
1. Bibiliya Yera
Ku rutonde rw’ibintu akunda Bibiliya Yera iri ku mwanya wa mbere. Davido avuga ko mu bintu adashobora kubaho adafite harimo Bibiliya. Iyi Bibiliya Yera agendana ni iyo muri terefone ye, akaba ayisoma kenshi.
Nyuma ya Bibiliya, nubwo aririmba indirimbo zisanzwe, muri terefone ye harimo na Porogaramu y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akoresha buri munsi asenga.
Ibindi yavuze akunda ni 2. Injugu, 3. Imikufi, 4. Amadarubindi, 5. Amafaranga, 6. Headphones/Ecouteur, 7. Inzoga, 8. Isakoshi (agakapu gato) 9. n’inkweto zo mu bwoko bwa Sneakers.
Biratangaje kuba Bibiliya yarayishyize ku mwanya wa mbere kuko asanzwe agaragara nk’umustar utayikoza ariko si ko biri. Abahanzi benshi baba bakunda gusoma ijambo ry’Imana uretse ko batabitangaje utapfa kubimenya.