Umuramyi David Niyokwizerwa ukorera umurimo w’Imana muri ADEPR itorero Rugarama i Nyamirambo yashyize hanze indirimbo "Umushumba mwiza" muri iyi minsi ya Noheri n’Ubunani. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo.
Ni indirimbo avuga ko ari ihishurirwa ry’impamvu nyamukuru "yatumye Yesu atuvukira". Yagize ati "Umushinga ukomeye watumye Yesu atuvukira kwari ukugira ngo azaducungure atugarure mu rwuri rwe". Aririmbamo ko Yesu yaje ku Isi aje gushaka intama yazimiye.
David yakugeneye impano ya Noheli
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUSHUMBA MWIZA" YA DAVID
Courage muhungu