Daniel Svensson wamamaye mu ndirimbo "Igikomere", yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ubuntu bw’Imana" igaruka ku mbabazi n’urukundo Imana idukunda.
Daniel Sevnsson arambye mu muziki wa Gospel, akaba azwi mu ndirimbo zirimo "Warakoze Mana” yakoranye na bamwe mu bahanzi bakomeye barimo Aime Uwimana, Patient Bizimana na Simon Kabera
Uyu muramyi usanzwe akora umurimo w’Imana ariko akaba ari n’umubyeyi w’abana batatu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Ubuntu bw’Imana" yari amaze igihe akoze.
Iyi ndirimbo "Ubuntu bw’Imana" igamije kwibutsa abantu uko Imana igira neza umunsi ku wundi ndetse n’ubuntu bwayo ku munyabyaha wifuza kunga ubumwe n’Imana. Ni indirimbo yakoze ayobowe na Mwuka Wera.
Daniel Svensson yabwiye InyaRwanda ko ari amayerekwa yagize agahitamo kongera kwibutsa abantu bose iby’ubuntu bw’Imana ndetse n’uko ikiza ibyaha by’abantu.
Yagize ati "Iyi ndirimbo ’Ubuntu bw’Imana’ ivuga ku mbaraga z’ubuntu zikiza ibyaha. Ubuntu nibwo bwansanze buvuye mu ijuru bunyambika umwenda unkwiriye ariwo agakiza.
Umwenda utankwiriye yari isayo y’ibyaha byashiriye i Gorogota, Njye n’abera bose twagizwe abana b’Imana k’ubuntu butwinjiza ahera cyane turemerwa ubwo twari ibivume duhinduka umugisha kubw’ubuntu buduha kuba abana b’Imana."
Yavuze ko iyi ndirimbo yakongerera agakiza abantu bose batentebutse ndetse bakarushaho kugirana ubusabane n’Imana.
Daniel Svensson yaririmbye imbaraga z’ubuntu zikiza ibyaha
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA DANIEL SVENSSON