× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

DJ Alisha: Urugendo rwe rushya muri Kristo nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

Category: Entertainment  »  27 January »  Jean D’Amour Habiyakare

DJ Alisha: Urugendo rwe rushya muri Kristo nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi

DJ Alisha, Umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu gihugu cya Uganda, yabatijwe ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, ashimangira ukwemera kwe no guhamya impinduka nshya zabaye mu buzima bwe muri Kristo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubatirizwa muri Church of the City Kampala, DJ Alisha [Uwase Aisha] yavuze amagambo yuje ibyishimo n’ishimwe, agira ati: “Ndanezerewe cyane kandi mfite ishimwe rikomeye.

Kubatizwa uyu munsi byari ugutangaza ukwemera kwanjye mu ruhame no kwibutsa ko ndi umuntu mushya muri Kristo. Ndashimira Imana ku bw’urukundo rwayo no gucungura ubuzima bwanjye.”

Yagarutse ku buryo Imana yamugaruriye icyizere nyuma yo kuburira amahoro mu buzima bwo gushakira ibyishimo mu byaha, ariko nyuma akagaruka ku Mana, ubu akaba avuga ko yabonye ihumure n’amahoro yari yaraburiye ahandi.

Alisha yagize ati: “Nari naratakaye mu isi, mbaho mu mwanda no mu byaha, ariko Imana nk’Umubyeyi Mwiza ntiyigeze inkuraho amaboko. Yaranshakishije kugeza imbonye.”

DJ Alisha yakoresheje amagambo yo muri Bibiliya, 2 Abakorinto 5:17, agira ati: “Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.”

Yagaragaje uburyo Imana yamugize mushya mu buzima, avuga ko ari urugendo rutoroshye ariko ko yizeye ko Imana iri kumwe na we.

DJ Alisha yavuze uburyo Imana yamubabariye, ikamuha indangamuntu nshya muri Kristo, kandi ko kuba yaragarutse ku Mana ari ikimenyetso cy’uko ihamagara abantu bayo mu buryo bw’umwihariko.

Yashimangiye ko kwizera no guhinduka ari urugendo rw’umutima, ariko rugizwemo uruhare n’umugisha, n’imbaraga z’Imana.

Uyu mudije (deejay) ufite ubuhanga mu mwuga wo kuvanga umuziki, kandi uzwi cyane mu tubyiniriro twa Kampala no kuri televiziyo, yagaragaje ko impinduka z’umwuka atari iz’umuntu ku giti cye gusa, ahubwo ko zigira uruhare mu guhindura n’abandi.

Uyu munsi, DJ Alisha akomeje urugendo rwe rwo kuvanga umuziki, ariko noneho afite intego yo gukorera Imana no gukomeza guhindura imitima y’abafana be n’abamukurikirana.

DJ Alisha yiyeguriye Imana abatizwa mu mazi menshi

Ubu, yabaye umudije ukijijwe

Dj Alisha yakiriye agakiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.