× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Clapton Kibonge uzwi nk’Icyaremwe Gishya ari mu byishimo nyuma yo kuzuza ibihumbi 500 by’abamukurikira kuri Instagram

Category: Artists  »  April 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Clapton Kibonge uzwi nk'Icyaremwe Gishya ari mu byishimo nyuma yo kuzuza ibihumbi 500 by'abamukurikira kuri Instagram

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge nanone wiyita Icyaremwe Gishya, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kujya mu mubare w’Abanyarwanda bakurikirwa n’abarenga ibihumbi 500 kuri Instagram.

Clapton Kibonge azwi nk’umunyarwenya, umukinnyi wa firime n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kandi agafasha na bamwe mu bahanzi bakizamuka mu buryo bwo kurushaho kumenyekanisha indirimbo zabo (promotion.)

Uretse abahanzi bakizamuka n’abandi afasha ku buntu, Clapton Kibonge afasha n’abandi wavuga ko bamaze kubaka izina, akamenyekanisha ibikorwa byabo ku buntu, urugero nk’ibitaramo n’ibindi. ni umwe mu bafashije umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kwamamaza igitaramo yamurikiyemo album yise ‘Respect’ ku wa 31 Werurwe 2024.

Yanagize uruhare mu kwamamaza igitaramo cya Pasika mu rwenya rwinshi rudasanzwe, cyane ko ahanini ari wo mwuga we, bituma bamwe bamenya amakuru yuko gihari binyuze kuri we. Ni igitaramo cyari gifite izina rya Ewangelia Easter Celebration Concert cyabereye muri BK Arena, kitabiriwe n’amakorari ‘Alarm Ministries, Jehovah Jire, Shalom, Christus Regnat, n’abahanzi barimo Israel Mbonyi, n’itsinda rya James na Daniella.

Clapton Kibonge nubwo ari mu bantu batunzwe n’impano ye yaba iy’ubuhanzi, urwenya no gukina firime, yanyuze mu buzima bushaririye, ariko nyuma y’igihe ari kubyina intsinzi y’ibihumbi 500 by’abamukurikira kuri Instagram.

Yavukiye muri Uganda, we n’umuryango we bataha mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, bajya gutura mu Karere ka Nyagatare, bidateye kabiri bimukira mu Karere ka Bugesera, ari na ho yakuriye.

Azwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zirimo Isengesho, He Made a Way yakoranye n’Iyamuremye Serge, Ihangane na Fata Telephone. Izi ndirimbo zose zakunzwe n’abatari bake, kandi zimwe ziracyakundwa. Isengesho ni imwe mu ndirimbo butakwira idashyizwe kuri status za bamwe, basaba Imana kubarindira umunsi.

Uretse kuba ageze muri kimwe cya kabiri cya miriyoni cy’abamukurikira kuri Instagram, ari no mu bakurikirwa n’abantu benshi kuri YouTube, kuko abarenga ibihumbi 383 bakoze subscribe kuri channel ye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.