× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Christophe N yahuje imbaraga na Nshuti Bosco bakorana indirimbo bise "Yesu niryozina" - VIDEO

Category: Artists  »  August 2024 »  Alice Uwiduhaye

Christophe N yahuje imbaraga na Nshuti Bosco bakorana indirimbo bise "Yesu niryozina" - VIDEO

Umuramyi Christophe Ndayishimiye ukorera umurimo w’Imana mu Rwanda akaba yaravukiye mu Burundi, yashyize hanze indirimbo nshya yafatanije na Nshuti Bosco bise "Yesu niryozina".

Umuramyi Christophe Ndayishimiye nyuma y’igitaramo aherutse gukora yise “Aca Inzira Live Concert” ku wa 18 Gashyantare 2024, yashyize hanze indirimbo nshya yafatanije na Nshuti Bosco, akaba ari indirimbo bise "Yesu niryozina".

Muri icyo gitaramo kitabiriwe n’abahanzi barimo Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti ndetse na Irimbere Jean Christian, cyamurikirwagamo album ya Christopher ndetse afatiramo n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo zigize album ye akaba ari nabwo hafashwe amashusho y’iyi ndirimbo yagiye hanze.

lyi ndirimbo " Yesu niryozina" ku buryo bw’amajwi (audio) yakozwe na Ceduu.B mu gihe amashusho yakozwe Cyusa_osee‬ ndetse yandikwa na Ndayishimiye Christophe.

"Yesu niryozina" ije nyuma y’indirimbo yasohotse ku wa 1 Kanama 2024 ya Nshuti Bosco yise "Ntacyanandukanya" nyuma y’ibyumweru birenga bibiri ho gato asohoye iyitwa "Nganiriza" yashyizwe hanze ku wa 17 Nyakanga 2024.

Christopher aherutse gukora igitaramo yise "Aca inzira live concert".

Ryoherwa n’indirimbo nziza y’abahanzi babiri Christophe Ndayishimiye na Nshuti Bosco

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Gukorera Imana ntagihombo kirimo , mukomereze aho, Imana ijye ibaha umugisha 🙏🏻🙏🏻

Cyanditswe na: Uwera Clarisse   »   Kuwa 05/08/2024 14:19