× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Christian Family Church yateguye igiterane mpuzamatorero cyatumiwemo Rev. Dr Rutayisire

Category: Ministry  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

Christian Family Church yateguye igiterane mpuzamatorero cyatumiwemo Rev. Dr Rutayisire

Christian Family Church yateguye igiterane mpuzamatorero kitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye basizwe amavuta n’lmana.

ltorero rya Christian Family Church, Paruwase Kimisagara ryatangiye mu mwaka wa 2005. Kuva ryashingwa, ryagiye ribyara amatorero hirya no hino mu gihugu.

Iri torero ryateguye igiterane cy’umuryango gifite intego igira iti: "Kugira umuryango mwiza", cyatangiye kuwa 06 Ukuboza kikaba kiri gutangirwamo inyigisho z’umuryango muri iki cyumweru.

Mu kiganiro na Paradise, umushumba w’iri torero Apôtre David yatubwiye uko gahunda zizakurikirana aho agira ati: "Iki giterane kirimo abavugabutumwa batandukanye kuwa 6 Ugushyingo habwirije Rev. Irihose Mariko, ku wa 07 Ukuboza hakoze Mama Rioner ndetse uyu munsi ku wa 08 Ukuboza harakomeza Ev.Mama Rioner;

Ku wa Gatandatu hazabwiriza Apotre David akaba n’umushumba w’iri torero. Ku cyumweru hazabwiriza Ev. Christina mu iteraniro ry’abana, hanyuma iteraniro risanzwe hazabwirizamo Pastor Masabo Jean Sauveur.

Ku cyumweru saa munani hazaba hari igikorwa cyo guhuza couples zonyine abagabo n’abagore ndetse kinasozwa hazaba harimo Rev Dr. Antoine Rutayisire bahabwa ubuhamya, inyigisho n’ibiganiro byongera kubaka umuryango".

Yanakomeje ashishikariza abatazaboneka aho bakurikiranira iki gikorwa agira ati: "Abo byakundira bahagera abo bitakundira babikurikirana kuri SinapioTv".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.