Rukundo Christian Nsengimana, (Chriss Eazy), yahishuye ko Ddumba Muzafaru uzwi ku mbuga nkoranyambaga yigeze kuba umupasiteri, kandi ko ari umunyabwenge cyane.
Mu kiganiro cyihariye "One on One" cya Taikun kinyura kuri Narababwiye TV, uyu muhanzi Chriss Eazy wamamaye mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise Amashimwe yakoranye na Fireman, yatangaje byinshi kuri Ddumba, umaze kumenyekana cyane kuri Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga kubera kubera ibikorwa bye bitandukanye birimo kwamamaza ibikorwa by’abahanzi no gutangaza andi makuru (blogger).
Chriss Eazy yatunguranye ubwo yavugaga ko Ddumba atari umuntu usanzwe, ati: “Ddumba yahoze ari pasiteri. Biriya byose akora, yahoze ari pasiteri. Aho nigaga habaga paruwasi, we yakoraga muri iyo paruwasi. Gusa paruwasi ni iy’Abagatolika" (avuga ko ashobora kuba yibeshye ku nyito yasimbuza paruwasi).
Nubwo benshi bamubonamo umuntu ukora ibintu mu buryo bwo gusetsa, gutera urwenya cyangwa se gukora ibikorwa bidakunze kuvugwaho rumwe, cyane cyane iyo atanga ibitekerezo ku bahanzi n’ibikorwa byabo, cyangwa abandi b’ibyamamare, Chriss Eazy yemeza ko Ddumba afite ubwenge budasanzwe kandi ko ibyo akora byose biba bifite intego, n’ubwo bitavugwaho rumwe.
Yagize ati: “Nyuma yo kuba umupasiteri, ni umunyabwenge. Akora ibintu bikenewe n’ubwo bidashimisha buri wese.”
Ddumba amaze kugira izina rikomeye kuri Instagram kubera amajwi n’amashusho ashyiraho, aho rimwe na rimwe yifashisha amagambo asekeje, n’uburyo yitwara.
Nubwo Ddumba ubwe atari yemeza cyangwa ahakane aya makuru, Chriss Eazy yashimangiye ko bagiye bahura kenshi, kandi ko n’ubwo Ddumba hari igihe amurakaza, hari n’igihe amukunda cyane. Yagize ati: “Ejo wamurakarira, ejo ukamukunda. Niduhura tuzabikemura.”
"Ddumba yahoze ari pasiteri"- Chriss Eazy
Chris Eazy yatunguye benshi ahishura ko Ddumba yahoze ari pasiteri