× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Celine Uwase yashyize hanze indirimbo nshya "Ubwami Bwawe" nyuma yo gusoza Kaminuza-VIDEO

Category: Artists  »  5 months ago »  Sarah Umutoni

Celine Uwase yashyize hanze indirimbo nshya "Ubwami Bwawe" nyuma yo gusoza Kaminuza-VIDEO

Umuhanzikazi Celine Uwase yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise "Ubwami Bwawe", yifashishijemo Nice, Dino na Fofo (umuvandimwe we). Ni indirimbo yashyize hanze nyuma y’amasaha macye ashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Celine Uwase usengera mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, amaze gukora indirimbo eshanu mu muziki usingiza Imana amazemo myaka ibiri kuva tariki 11/10/2021. Izi ndirimbo ni "Hana" yamwinjije mu muziki, "Igitonyanga", "Umugambi", "Inzira" na "Ubwami Bwawe".

Ni umwe mu batazibagirwa umwaka wa 2023 kubera ibihe byiza yawugiriyemo birimo kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu, gusoza Kaminuza no gushyira hanze indirimbo ebyiri zeretswe urukundo ari zo "Inzira" ndetse na "Ubwami Bwawe".

Kuwa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023 ni bwo yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri ULK Gisenyi mu bijyanye n’Icungamari. Ni intambwe yamushimishije cyane, ati: "Ndumva ibyishimo byuzuye mu mutima wanjye. Amashimwe yo ni menshi sinabona uko nabisobanura."

Mu kiganiro na InyaRwanda ducyesha iyi nkuru, Uwase Celine utanga icyizere mu muziki wa Gospel, yashimye Imana yabanye nawe ikamurinda muri byose, ababyeyi be n’abavandimwe bakoze igishoboka cyose ku bwe n’inshuti ze zamweretse urukundo, bakabana nawe. Ati: "Ndashimira n’abarezi bampaye ubumenyi".

Avuga ko yiteguye gukoresha ubumenyi yakuye mu Ishuri kugira ngo "buzangirire akamaro ndetse ngirire akamaro n’abandi". Yunzemo ati: "Ubwo Imana impfashije ngasoza amasomo, ngiye gukora umuziki neza cyane kandi Imana izamfasha".

Yahishuye ko mu 2023 yegukanye igikombe mu irushanwa rya Ndi Umunyarwanda mu cyiciro cyo kuririmba n’imivugo. Ni amarushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri ifite Urubyiruko mu nshingano, Minisiteri y’Ubumwe bw‘Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Rosa Luxemburg Foundation, Unity Club n’abandi.

Abanyeshuri 300 ni bo bahatanye mu marushanwa ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na Kaminuza 20. Ku rwego rw’ishuri hahembwe abanyeshuri 180. 40 muri bo ni bo bakomeje ku rwego rw’Igihugu. Muri batanu bahembwe ku rwego rw’igihugu harimo na Celine Uwase usanzwe ari umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, yabashije kwegukana umwanya wa kane ku rwego rw’igihugu abicyesha indirimbo yihariye yahimbiye iri rushanwa. Yahawe igikombe giherekejwe n’ibahasha y’amafaranga.

Ni nyuma yo kuba uwa mbere mu Ntara y’Iburengerazuba ahize abandi banyeshuri bose baho biga muri Kaminuza. Icyo gihe yashyikirijwe ishimwe na Hon Marie Solange Kayisire, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe imibereho myiza akaba na Visi Perezida wa mbere wa Unity Club.

Celine Uwase yavuze uko yiyumva kuba asoje 2023 yanditse aya mateka. Ati "Niyumva nk’umunyamahirwe ndetse nkumva ko Imana iri kumwe nanjye inshigikiye. Igikombe nabonye icyo gisobanuye ku muziki wanjye ni uko nshoboye, nta bwoba nkwiye kugira mu byo ndi gukora, kandi ko Imana ta kure itangeza".

Uwase Celine yabaye uwa 4 mu gihugu mu irushanwa rya Ndi Umunyarwanda

Celine Uwase yasoje Kaminuza ahita ashyira hanze indirimbo nshya

REBA INDIRIMBO NSHYA "UBWAMI BWAWE" YA CELINE UWASE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.