Umuramyi wo mu gihugu cya Canada ariko w’umunyarwanda Yves Rwagasore yongeye kuremera ibyishimo abakunzi be ibyishimo mu ndirimbo nziza yitwa "Thank You God".
Ubanza kuvuga ngo Yves wo muri Canada binsaba ubusobanuro buremereye! Kuri ubu birashoboka ko bamwe mu bakunzi b’umuramyi Yves Rwagasore baba bakimubarurira ku butaka bw’i Nyamirambo, gusa aya siyo makuru agezweho kuko ubu tuvugana uyu muramyi yimereye neza mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Ottawa, nyuma yo kugenda bucece nka wa mukobwa Monika w’i kampembe wafashe indege ikamugeza i Kanombe agafata iyindi ikamugeza i Burayi akagenda atabwiye n’uwamutwazaga uruhago rwo kunyweramo amazi.
Nyuma yo gusohora imwe mu ndirimbo yahoraga mu nzozi ze, Yves Rwagasore yagiranye ikiganiro gitomoye na Paradise. Avuga kuri iyi ndirimbo, yagize ati: "Indirimbo nasohoye yitwa "Thank You God", ubutumwa buyirimo ni ugushima Imana uburyo ihambaye, ikomeye kandi ko irinda ijambo ryayo ikarisohoza, muri make ni ugushima Imana ku byo yakoze ibyo irimo ikora n’ibyo izakora."
Ni indirimbo yasohotse nyuma gato y’igitarerane cya Rwanda Shima Imana. Avuga ku isano bifitanye, yagize ati: "Isano iri hagati y’iyi ndirimbo na Rwanda Shima Imana ni ugushima Imana yaba njye ku giti cyanjye cyangwa buri wese afite icyo yashima Imana. Imana yahinduye ibihe kandi yakoze ibyo yasezeranyije ubwoko bwayo kandi irakomeje kubikora".
Ku byerekeranye na Rwanda Shima Imana, ku banyarwanda batuye mu gihugu cya Canada, Rwagasore yagize ati: "Tuyifata neza cyane ndetse natwe tuba turimo gushima hano turi kuko u Rwanda Uwiteka yarugize ikirangirire. "
Kuri ubu inkuru nziza yanezeza imitima y’abakunzi b’uyu muramyi ni imitegurire y’ibitaramo gikomeye ateganya kikaba icya 1 agiye gukorera ku butaka burangwamo ubukonje n’ubushyuhe bwinshi, Canada. Ni igitaramo cyiswe "Glorious Hymns Live Concert kizaba kuwa 14 Ukwakira 2024 Ottawa muri Canada.
Yagize ati: "Nahisemo iri zina Glorious Hymns nshingiye kubindimo ndetse n’abandi banyotewe ibihe byo kuramya Imana, ni igitaramo kizabamo ubwiza bw’Imana no kuyiramya byimbitse bikiza imitima bikanazamura icyubahiro cy’Imana (Glory of God). Ni igitaramo kizaba kiri live mu buryo bw’umuziki/bw’imiririmbire. Abo tuzataramana uko iminsi izagenda yegereza tuzabatangariza byose uko bizaba byifashe."
Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo ye nshya "ndateganya gusohora indi mbere y’igitaramo, nyuma y’igitaramo ni ugukomeza gukora kuri album vol 3 kugira ngo nyisoze. Iyi ndirimbo nshya Thank You God niyo ndirimbo ya mbere itangira kuri vol 3". Yavuze ko umwaka utaha wa 2025 ateganyamo na Live recording. Yongeyeho ko muri Glorious Hymns harimo na "2nd album celebration".
Yves Rwagasore ni izina ryari rimaze gufata irangi ku butaka bwa Nyarugenge. Uyu musore mwiza w’inyinya, abamuzi ntibatinya kukubwira ko ari inshuti y’akarago dore ko kuvuka kwe ari umushinga ukomeye akaba yaravuye mu bise by’amasengesho.
Niyo mpamvu ingana ururo yasezeranye n’umutima we kutazaburira Imana umwanya, yiyemeza kugirana ubusabane nayo binyuze mu bihe byiza byo gusenga. Ibi bikaba ari byo bimuha imbaraga n’amavuta akaririmba indirimbo zigera mu misokoro.
Yves Rwagasore azwi mu ndirimbo nka "Njyewe Yesu yankunze" yakoranye ba Espe ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni, "Wowe ntujya uhemuka", "Umugambi w’Imana", "Narababariwe" n’izindi. Benshi bakaba bamuzi mu mwanya wo kwegerana n’Imana mu buryo bwo kuyiramya yise "Upper room".
Yves Rwagasore washyize hanze indirimbo nshya yateguje igitaramo gikomeye
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA YVES RWAGASORE