× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko usohora umwuka unawinjiza uba uri kuvuga izina ryihariye ry’Imana utabizi: Ubushakashatsi

Category: Health  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko usohora umwuka unawinjiza uba uri kuvuga izina ryihariye ry'Imana utabizi: Ubushakashatsi

Hari ibintu byinshi duhura na byo buri munsi tugakeka ko ari ibisanzwe, nyamara iyo tubisesenguye neza dusanga bifite ibisobanuro bihambaye kandi byihishe. Nk’uko byatangajwe na Faith on Christ, buri uko duhumetse biratangaje kuko tuba tuvuze izina ry’Imana.

Uhumeka inshuro zirenga ibihumbi 20 ku munsi, ariko se wigeze wibaza icyo iyo mpumeko y’umwuka ivuze? Ese wigeze utekereza ko impumeko yawe isanzwe iba iri kuvuga izina ry’Imana, nubwo nta jambo waba uvuze?

Mu rurimi rw’Igiheburayo, izina ry’Imana rigaragara kenshi muri Bibiliya mu nyuguti enye zitavugwa neza: YHWH (Yod, He, Vav, He). Ni izina rifite uburemere bukomeye mu myizerere ya Kiyahudi na Gikristo. Abayahudi bo hambere bararyubahaga cyane ku buryo batarivugaga, ahubwo bakaryita “Izina Ritavugwa” cyangwa “Izina Ryera”.

Ariko igitangaje ni uko ubwo buryo izina ryanditsemo risa nk’impumeko y’umwuka. Iyo ugerageje kurivuga, ntuvuga ijambo rigaragara neza, ahubwo usesengura uburyo umwuka winjira usohoka. Bityo, bamwe mu barimu b’abanyedini batangiye kwigisha ko buri mpumeko y’umwuka w’umuntu aba ari ukuvuga izina ry’Imana.

YHWH: Izina ry’Imana ritavugwa ariko rihumekwa

Izina YHWH ryanditse mu nyuguti enye z’Igiheburayo: י (Yod), ה (He), ו (Vav), ה (He) . Mu mvugo ya Kiyahudi, izi nyuguti zifite amajwi magufi, hafi nk’impumeko:
Yod isa nk’ijwi rito, rimeze nk’impumeko umuntu ahumeka yinjiza umwuka.
He isohoka nk’ijwi ry’umuntu uhumeka yabyoroheje.
Vav na yo ifite ijwi rifunguye, ridafunze nk’izindi nyuguti.
He yiyongeyeho, isoza isubiramo Yod ya mbere.

Iyo ugerageje kubivuga utabishyiraho imbaraga, wumva bimeze nk’uko umuntu ahumeka: uhumeka winjiza (Yod), usohora (He), uhindura umwuka (Vav), wongera usohora (He). Bityo, izina ry’Imana rihinduka impumeko y’ubuzima.

Ubumenyi bwa siyansi bwemeza akamaro k’impumeko

Iyo turebye siyansi, tubona ko guhumeka ari ryo shingiro ry’ubuzima. Umuntu ashobora kumara iminsi myinshi adafata amafunguro, ndetse n’amasaha atanywa amazi, ariko ntashobora kumara iminota itageze kuri itatu adahumeka.

Umwuka winjira mu bihaha, ugatwarwa na ogisijeni mu maraso, ukajyana umwuka mwiza mu bwonko, mu mutima, no mu bice byose by’umubiri. Ibi bituma umuntu atekereza, akitwara mu buryo bwose, akagenda, akavuga n’ibindi byose.

Iyo guhumeka bihagaze, ubuzima burahagarara. Si igikorwa gisanzwe; ni impano Imana yaduhaye kuva yaturema. Nk’uko Bibiliya ibivuga mu Itangiriro 2:7, "Uwiteka Imana yaremye umuntu mu mukungugu w’isi, ahuha mu mazuru ye umwuka w’ubugingo, aba umuntu muzima."

Iyo mpumeko y’umwuka ni ryo tangiriro ry’ubuzima bwa muntu. Buri gihe duhumetse, icyo gihe tuba turi gusubiramo izina ry’Imana, twibuka ko yahumekeye mu muntu umwuka wayo.

Ihuriro hagati y’ukwemera n’ukuri k’ubuzima

Buri muntu, yaba yemera Imana cyangwa atayemera, arahumeka. Nta wubaho adahumeka. Ibi bivuze ko buri muntu wese aba avuga izina ry’Imana uko ahumeka, nubwo yaba atabizi cyangwa atabishaka.

Ndetse n’iyo umuntu ari mu bihe bikomeye, ari mu burwayi, mu byishimo cyangwa mu gahinda, guhumeka birakomeza. Umutima uratera, umwuka ukinjira, ugasohoka, uko guhumeka ni icyemezo cy’uko Imana ikiri kumwe na we.

Bivuze ko buri mpumeko ari urwibutso ko Imana itureba, ikidufitiye ubuntu, ikiduhaye ubuzima. Ibi bigaragaza ko nta muntu n’umwe uri kure y’Imana, kuko n’iyo umuntu yayihakana, akomeza guhumeka, bityo agakomeza kuvuga izina ryayo.

Kubaho bivuze kuvuga izina ry’Imana

Iyo umuntu avutse, ikintu cya mbere akora ni uguhumeka. Kurira kwe kwa mbere ni nk’ijwi rivuga izina ry’Imana. Iyo umuntu apfuye, ikintu cya nyuma akora ni ugusohora umwuka, kugenda avuga bwa nyuma izina rya YHWH.

Ni iki twakwisobanurira muri ibi byose? Ni uko buri munsi turiho kubera ko Imana iri kuduhumekera. Izina ryayo ntirisaba amagambo, riri mu mpumeko y’umwuka wacu. Nubwo twaba tutabivuga mu magambo, mu mutima, mu gikorwa cyo guhumeka tuvuga Izina Ryera—YHWH.

Ibi bizadusaba kujya dufata umwanya tukibaza tuti: Ese ndibuka ko guhumeka ari impano y’Imana? Ese ntekereza ku izina ryayo ryanditse no mu buzima bwanjye? Ese nzirikana ko buri gihe mpumetse mba ndimo kuvuga izina ry’Imana, mfite icyo nshima, n’ibyo nsabira imbabazi?

Buri munsi, buri mpumeko, biba ari amasengesho. Ni ugushima. Ni ukubaho. Ni ubutumwa bw’uko Imana iri muri twe.

“Buri mpumeko y’umwuka wawe ni izina ry’Imana. Nubwo utarivuga, umutima wawe uzahora usubiramo ko uri muzima kuko Uwiteka abihaye umugisha.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.