Umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Byukusenge Claire wo guhangwa amaso, yasohoye indirimbo ye nshya “Sinzatinya”, ubutumwa buhumuriza abahuye n’ibigeragezo
Nyuma y’igihe gito atangaje ko agiye kuyishyira hanze, umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Byukusenge Claire, yashyize ku mugaragaro indirimbo ye nshya yise “Sinzatinya” kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025.
Iyi ndirimbo ibaye iya kabiri ashyize ku muyoboro we mushya wa YouTube yise CLAIRE Official, nyuma y’indirimbo Urakwiriye Yesu yasohotse mbere y’iyi, ikaba ari yo yabanjirije urugendo rushya yatangiye nyuma yo kwibwa umuyoboro yari asanganywe.
“Sinzatinya” ni indirimbo yaturutse ku rugendo rutoroshye Claire yanyuzemo, aho yasubije amaso inyuma akibuka ibihe bikomeye yaciyemo, ariko agasanga nta mpamvu yo gucika intege cyangwa kugira ubwoba igihe cyose ari kumwe na Kristo.
Mu butumwa bwe, Claire yagize ati: “Nasubije amaso inyuma ndeba inzira nanyuzemo, nsanga ntagikwiye kuntera ubwoba kuko ndi kumwe n’uwancunguye, ari we Kristo. Nayikoze nshaka kubwira abantu ko badakwiye gutinya iby’ubu n’iby’ejo, kuko Uwiteka wenyine ni we mugenga w’ibihe.”
Iyi ndirimbo ije nk’inkomezi ku bantu bahura n’ibigeragezo, ibibutsa ko kwizera nyako kudakwiriye gushingira ku mahirwe yo ku isi ahubwo ku Mana idahinduka. Ubutumwa buyirimo busoza icyo Claire yatangiye muri “Urakwiriye Yesu”—guhamya icyubahiro cy’Imana no gushimangira ko Umukristo afite ibyiringiro bidasanzwe.
Byukusenge Claire yagaragaje ko yahisemo gukomeza umurimo w’Imana atitaye ku byatakaye. Ahubwo yahagurukiye gukora ku mutima w’uwo ari we wese ukeneye ihumure binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka.
Yasabye abamushyigikiye gukomeza kumuba hafi binyuze mu gusura umuyoboro we CLAIRE Official kuri YouTube.
Indirimbo Sinzatinya iri kuri YouTube kuri CLAIRE Official:
Reba indirimbo hano: