Byukusenge Claire, umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, yongeye kwegura umutwe nyuma yo guhura n’ikigeragezo gikomeye cyo kwibwa konti ye ya YouTube yari yarubakiyeho umurimo w’ubutumwa bwiza.
Kuri ubu yabashije gufungura indi cano nshya iri mu mazina ye, CLAIRE Official, ahera kuri imwe mu ndirimbo ze yaherukaga gushyira hanze, Urakwiriye Yesu, indirimbo yari iheruka ku muyoboro bamwibye. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo guhimbaza Imana yonyine.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Byukusenge Claire yasobanuye ko indirimbo "Urakwiriye Yesu" igamije kwerekana ko Imana ari yo yonyine ikwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa, kuko uwayihungiyeho aramaho iteka kandi agahora ashinganye.
Yanatangaje ko afite icyerekezo cyo gukwirakwiza ubutumwa bwiza bukagera ku isi hose binyuze mu bihangano bye, anashimangira ko atagiye gusenya aho abandi bageze, ahubwo ko aje gufatanya na bo mu kurushaho kubaka umurimo w’Imana. Claire yagize ati: "Nsengera muri ADEPR, nteganya kugera kure, mvuga ubutumwa bw’uko Yesu akwiriye gutambirwa hose."
Indirimbo nshya "Urakwiriye Yesu" ubu yagarutse kuri YouTube, ikaba iya mbere mu ndirimbo yashyize kuri channel ye nshya nyuma yo kwibwa konti yari iriho indirimbo nziza zirimo "Umusaraba" na "Ntajya Ahinduka n’izindi".
Nk’uko yabivuze, iyi channel nshya imufitiye agaciro nk’ubuzima bushya, kandi arashimira Imana yamuhaye andi mahirwe yo gukomeza umurimo we. Nawe wamushyigikira kugira ngo ubutumwa bwiza yamamaza binyuze mu bihangano by’indirimbo bugere kuri benshi kandi bisakare hose.
Gutera inkunga umurimo w’Imana ku mbuga nkoranyambaga biba byoroshye, kuko ari ugukora Subscribe, Like, Share, ndetse no gushyiraho Comment ku gihangano cye gusa. Ibi bituma ubutumwa bukomeza gukwira hose.
Mushyigikire ureba indirimbo Urakwiriye Yesu kuri YouTube:
Nyuma yo guhura n’ikigeragezo gikomeye cyo kwibwa channel yari yarubakiyeho umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza — umuririmbyi Byukusenge Claire ntiyacitse intege
Claire nakomereze Aho kdi IMANA izamushyigikira
Byukusenge turamubwiye ngo courage turagukunda cyaneee kdi turanamusengera gwazagere kure abwiriza abantu ubutumwa bwiza.kdi IMANA imwongerere imbaraga n’amavuta.dukunda ukuntu ubikora neza,ururugero rwiza mubyeyi tuguhorane kdi twizeye ko bizagenda neza.komerezaho IMANA iguhe umugisha
Claire nakomeze ahatane ashyiramo imbaraga natwe tuzamuba hafi tumushyigikire cyane kuburyo iyi channel uzagera kure hashoboka Kandi Imana izabimfashemo tuyifitiye icyizere
I cya 1.Gira gutuza IMANA irabiruta
I cya 2. Umuntu utagutwariye ubuzima ntacyo aba avuze k’umugambi w’Imana ku muntu.
I cya 3. Ejo ni heza ndagukomeje.
I cya 4.Ugerageze ushake amakuru y’ukuntu channels zishinganishwa maze nange uzampe amakuru tubikore ndi kumva iriyo security nziza. Komera cyane kandi Wihagararire gusa IMANA dusenga izabyikorera wowe kiranuka ibindi ubiyirekere. Turagukunda kandi turagushyigikiye uburyo bwose ,haba mugusenga cg mu bundi buryo.
Nshuti mukundwa ndskuramukije mwizina rya Yesu Kristo umucunguzi wacu. Kwibwa Channel birababaza Kandi bica intege. Byambayeho ndihafi kumonitiza, nikomeza umutima mfungura indi channel Kandi ndizerako bizemera. Humura rero bizagenda neza kuberako uwo twamamaza arumunyembaraga.