Mu Karere ka Burera hagiye kubera igiterane kidasanzwe cyatumiwemo umuhanzi Theo Bosebabireba.
Iki igiterane cyiswe ‘Garuka Live Concert’ kizaba kuwa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2025, aho kuba ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2025 kikaba kizabera mu Murenge wa Cyanika ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kidaho ahazwi nko ku Gisayu.
Aganira na Paradise, Didace Turirimbe umunyamakuru wa Sion.rw akaba n’umuhuzabikorwa w’iki giterane yavuze ko ibi byakozwe nyuma y’ibiganiro byahuje abarebana n’imitegurire y’iki giterane bikorwa mu nyungu z’intego y’iki giterane.
Iki gitaramo gitegerejwe na benshi mu ntara y’Amajyaruguru cyimuwe kigizwa imbere, kizaba tariki ya 24 /10/2025. Intego y’iki giterane ni uguhindurira abantu ubuzima mu buryo bw’umwuka bw’umubiri.
Ni muri urwo rwego hazakorwa ibikorwa birimo gufasha abatishoboye, kurwanya igwingira, kurwanya imihindagurikire y’ikirere, no kurwanya indwara zituruka ku mwanda, by’umwihariko hatangwa amabati yo gusakara ubwiherero.
Didace Turirimbe yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gukora cyane abantu bagifite uburyo. Ati: "Twifuje gukorera Imana binyuze mu ivugabutumwa ariko tugakora n’ibikorwa bifasha abaturage, kugirango bagire ubuzima bwiza muri Kristo no mu buzima bwa buri munsi."
Uretse Theo Bosebabireba, muri iki gitaramo hanatumiwemo umuhanzi Bozzi Olivier uri kuzamuka neza na Korali Isezerano yo muri ADEPR Butete. Iyi korali izwi mu ndirimbo nka ’Umurengwe wishe abantu,’ ’Aho tugeze ni heza,’ ’Mana wangiriye neza’ n’izindi.
Pastor Semageri uzwiho kugira ubuhamya butangaje niwe uzabwiriza abazitabira iki gitaramo Ijambo ry’Imana.