× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uganda: Abizera bari gusengera igiterane cya aLN babikoranye ishyaka ryinshi

Category: Crusades  »  13 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Uganda: Abizera bari gusengera igiterane cya aLN babikoranye ishyaka ryinshi

Abo muri Uganda bagiranye ibihe bidasanzwe na A Light to the Nations (aLN) ubwo basengeraga ibiterane bizaba hagati y’amatariki 9 na 19 Ukwakira 2025, bizabera mu karere ka Soroti na Busia.

Umunsi wo ku wa 24 Kanama 2025, wari uw’imbonekarimwe, ubwo abizera bahuriraga mu isengesho ryo gusabira ivugabutumwa riteganyijwe, bagamije gusaba ko Imana iyobora intambwe zabo zose, kandi ko ibiterane byazaba isoko y’impinduka mu buzima bwa benshi.

Uko bagenda bava mu rusengero rumwe bajya mu rundi, barimo gukangurira amatorero guhuriza hamwe imbaraga, bakaba itorero rimwe risengera hamwe no gukorera umurimo w’Imana hamwe, kugira ngo iri vugabutumwa rizabe igicaniro cy’ibyiringiro no gukiza imitima ya benshi.

Mu bikorwa bya A Light to the Nations, by’umwihariko binyuze kuri Evangeliste Dana Richard Morey, bakomeje ibikorwa by’ivugabutumwa biri kugera ku baturage bo mu bice bikennye ku Ijambo ry’Imana.

ALN Batangaje ku rukuta rwabo rwa Facebook bati: “Ni iby’agaciro kubona abantu baza mu matsinda, rimwe rimwe umwe umwe cyangwa babiri bafatanye ibiganza, bakicara ku mabuye, mu mirima, ndetse no mu bice byose bibonetse, biteguye kumva ubutumwa bwiza bafite umutima utuje. Ni ishusho nziza igaragaza inyota abantu bafite yo kwakira Ijambo ry’Imana.”

Aha ni ahantu ha gatatu bagiye gukorera ibiterane nk’ibi mu Burasirazuba bwa Uganda, kandi imirimo iri kugenda neza, dore ko ibisubizo byayo bigaragaza ibyo Imana iri gukora. Bibiliya yuzuyemo amategeko yo kugenda no kugeza ubutumwa bwiza ku bari babukeneye.

ALN yibukije umurongo wo muri Matayo 28: 19 havuga ngo: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,” n’andi agira ati, “Mugende mwamamaze ubutumwa mu isi yose”; “Ariko muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabazaho; kandi muzambera abagabo bo guhamya”; ndetse na “Bazumva bate nta wababwirije?”.

Amatariki y’ingenzi: Ibiterane i Soroti: kuva ku wa 9–12 Ukwakira 2025, n’Ibiterane i Busia: kuva ku wa 16–19 Ukwakira 2025.

ALN bari kugenda bava mu rusengero rumwe bajya mu rundi, bakangurira amatorero guhuriza hamwe imbaraga, bakaba itorero rimwe risengera hamwe no gukorera umurimo w’Imana hamwe, kugira ngo iri vugabutumwa rizabe igicaniro cy’ibyiringiro no gukiza imitima ya benshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.