× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bruce Melodie yavuze ko nubwo yaguye ntawamubuza kwitwa umu ADEPR

Category: Entertainment  »  July 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

 Bruce Melodie yavuze ko nubwo yaguye ntawamubuza kwitwa umu ADEPR

Umuhanzi nyarwanda mpuzamahanga Itahiwacu Bruce uzwi ku izina rya Bruce Melodie, Munyakazi, Igitangaza n’ayandi, yasubije umukunzi we ko asenga kandi ko asengera muri ADEPR, ndetse ko nta muntu wemerewe kumubuza kubivuga.

Ni muri live yo kuri Instagram (ikiganiro gica kuri Instagram kiba ako kanya) yakoze ku wa 23 Nyakanga 2024, asubiza ibibazo byose yabazwaga n’abafana be, anabaha amakuru yerekeranye n’indirimbo nshya yasohoye ishishikariza urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bikomeje gutwara ubuzima bw’abakiri urubyiruko batabarika batuye muri Afurika.

Iyo ndirimbo yise SOWE (So Wait) cyangwa Tegereza ikaba iri kuri album y’indirimbo zigera kuri 16 yavuze ko zizaba zirimo n’imwe yo kuramya no guhimbaza Imana yenda gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2024.

Umufana yamubajije agira ati: “Ese Bruce, urasenga?” Undi na we amusubiza avuga ko kumubaza ko asenga kitakabaye ikibazo, ahubwo ko kumubaza Imana asenga ari byo byakabaye ikibazo agira ati: “Ariko ikibazo cyawe ndabona kituzuye. Ahubwo wakambajije uti ‘niba usenga, usenga Ryangombe cyangwa usenga Imana?’ Na ho gusenga ndasenga, Nsenga Imana yo mu ijuru.”

Yakomeje amusobanurira ko usibye no gusenga afite itorero abarizwamo, gusa avuga ko yaguye ariko iyo ikaba itaba impamvu yo kumubuza kwiyitirira idini asengeramo, ngo yiyite Umukristo waryo. Yagize ati: “Ntaragwa nari umu ADEPR”, yongera kwisubiraho ako kanya agira ati: “Na ko sinaguye ndacyari we, kuko nta muntu wambujije kuba we.”

Bruce Melodie yatangiye urugendo rwe rwa muzika kuva mu bugimbi ari umuhungu uririmba muri korari ashishikaye, mu itorero rye rya ADEPR Kanombe mu karere ka Kicukiro aho yavukiye.

Ajya ashimira nyina wapfuye mu mwaka wa 2012 Muteteri Verene kuba yaramuteye inkunga yo kuba muri korari y’itorero, aho yumvaga ko azagera ku cyifuzo cye cyo kuba umunyamuziki kandi uko yabyifuzaga bikaba ari ko byagenze.

Gusa ntiyakomeje kuririmba muri korari. Yahise ajya kuririmba indirimbo zisanzwe (secular music). Icyakora ak’uwaririmbye muri korari y’itorero ntikiburira, mu mwaka wa 2022 mu kwezi kwa Nzeri, umuhanzi Bruce Melodie yashyize hanze indirimbo yise “Urabinyegeza” (Urabimpisha).

Muri iyo ndirimbo aririmba avuga ko buri ku Cyumweru azajya aboneka mu rusengero ndetse no mu minsi isanzwe agashimira Imana.

Gusa nk’uko yabyivugiye, asa n’uwaguye cyane ko no mu kiganiro yagiranye na MIE mu mwaka wa 2023 yatangaje ko uko yabivuze atari ko abikora. Hari ubwo ku Cyumweru hagera afite akazi kenshi bikarangira asengeye mu rugo.

Muri icyo kiganiro yavuze ko hari ubwo yagiye gusenga asinzirira mu rusengero. Ngo yahise asohoka kuko aho kugira ngo arangaze abandi kubera gisinziriza mu nzu y’Imana, ikiza ari ugutaha akajya kuruhuka.

Mu mwaka wa 2023 mu kwezi kwa Kane yapfushije Nyirakuru yari asigaranye nk’umubyeyi. Mu kavidewo gato yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram, yasaga n’umuririmbira.

Abasesengura imyidagaduro bavuze ko yamukoreye indirimbo azasohora mu ziri kuri album ye. Iyi ndirimbo izaba ari iyo guhimbaza Imana yifuriza Nyirakuru we kuruhuka mu mahoro.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.