× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti uri kubarizwa i Burayi agiye gutaramira abatuye mu Budage mu Mujyi wa Wolfsburg

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Bosco Nshuti uri kubarizwa i Burayi agiye gutaramira abatuye mu Budage mu Mujyi wa Wolfsburg

Umuramyi Bosco Nshuti, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, agiye gutaramira abakunzi be baba mu Budage.

Ni mu gitaramo cyahawe izina “Praise & Worship”, giteganyijwe kuba ku wa 25 Gicurasi 2025, guhera Saa Saba z’amanywa (1:00 PM), kibere ahitwa Detmeroder Markt 6, 38444 Wolfsburg.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye bwa Authentic Word Ministries na Zion Temple Celebration Center Wolfsburg. Bosco Nshuti azafatanya na Asaph Worship Team, bazasusurutsa abazitabira binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa, ubuhamya no gushimangira ineza y’Imana.

Bosco Nshuti: Umuramyi ufite ubutumwa bwimbitse

Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo nka “Mbwira”, “Ibyo ntunze”n’izindi nyinshi zagiye zigaragaramo ihumure kandi zikagira icyo zihindura ku bazumva.

Indirimbo ye nshya yise “Ndishimye” irimo amagambo akora ku mutima agira ati: “Ndishimye, kuko ndi ibyishimo bye nkomoka ku mutima w’urukundo rwa Data kandi ndi umunezero we wambitswe umubiri w’umuzuko we.”

Iyi ndirimbo ni imwe mu zizacurangwa muri icyo gitaramo i Wolfsburg, aho abitabiriye bazahabwa umwanya wo kuramya no gusenga mu buryo bufite ireme, bagatambuka imbere y’Imana bayishimira ibyo yabakoreye.

Urugendo mpuzamahanga rwo kwamamaza ubutumwa bwiza
Iki gitaramo ni kimwe mu bice bigize urugendo rw’ivugabutumwa Bosco Nshuti ari gukorera ku mugabane w’u Burayi, aho azasura ibihugu bitandukanye harimo:
• Ubufaransa: 17–18 Gicurasi 2025
• Norvege: 24–25 Gicurasi 2025
• Sweden: 31 Gicurasi – 1 Kamena, hanyuma 14–15 Kamena

• Finland: 7–8 Kamena 2025
• Poland: 25 Kamena 2025
• Danemark: 29–30 Kamena 2025

Muri uru rugendo, Bosco Nshuti avuga ko agambiriye kugeza ubutumwa bwa Yesu Kristo ku bantu bose, aho baba bari hose, binyuze mu bihangano bye no mu buhamya bw’ubuzima bwe.

Igitaramo gikomeye kirategerejwe i Kigali – “Unconditional Love”

Nyuma y’uru rugendo, Bosco Nshuti azagaruka mu Rwanda, aho azategura igitaramo gikomeye yise “Unconditional Love”, giteganyijwe kuba ku wa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali. Ni igitaramo cyitezwe n’abakunzi be benshi, aho azashimira Imana ku byo yakoze kandi agasangiza Abanyarwanda umunezero w’ivugabutumwa.

Ubuhamya bwa Bosco Nshuti buratangaje

Mu kiganiro giherutse, ubwo yaganiraga na Paradise, Bosco yagize ati: “Ni ishimwe rikomeye. Kuva nkiri umwana nifuzaga ko umutima wanjye waba ubuturo bwa Kristo. Ubu ndishimye cyane kuko Kristo akomeje kwamamara, abantu bakakira agakiza binyuze mu izina rye.” Asoza yagize ati: “Umuntu atanga ibyo afite.”

Iyo aririmbye, ubona umutima we wuzuye amahoro n’ibyishimo. Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo mpuzamahanga barabihamya: aririmba ibikomoka ku Mana, kandi ubutumwa atanga buhindura abantu.

Aho igitaramo kizabera: Detmeroder Markt 6, 38444 Wolfsburg
Itariki: 25 Gicurasi 2025 – guhera Saa Saba z’amanywa (1:00PM)
Abo bazafatanya: Asaph Worship Team

Ntuzacikwe! Ni amahirwe adasanzwe yo guhura n’Imana binyuze mu ndirimbo z’umwuka n’ubuhamya bw’umuramyi wahawe ubutumwa bwo kuririmba intsinzi ya Yesu Kristo.

Reba indirimbo aheruka gusohora kuri YouTube:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.