Bosco Nshuti na we ayobotse Igiswayile. Uyu muhanzi yari asanzwe akora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Kinyarwanda, none yateguje abakunzi be indirimbo yo mu Giswayile yise ‘Amenipitiya’ cyangwa yanyuzeho mu Kinyarwanda.
Ushobora kwibaza impamvu Bosco Nshuti ayobotse uyu mujyo wo kujya anyuzamo agakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Giswayile, ariko igisubizo urakibona hafi.
Ese wari uzi ko mu mwaka ushize wa 2023, ari bwo umuziki nyarwanda wo mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana watumbagiye, abatuye Afurika y’Iburasirazuba cyane cyane abavuga Igiswayile bakamenya ko mu Rwanda hari abahanzi bashoboye kandi bo gushyigikirwa?
Wari uzi se ko mu mwaka wa 2023, ari bwo habonetse indirimbo ebyiri za mbere zarebwe inshuro nyinshi mu gisata cyo kuramya no guhimbaza Imana, kuva Abanyarwanda batangira kuramya? Uretse n’ibyo, imwe muri zo yanditse amateka yo kuzuza miriyoni 30 mu mezi atandatu gusa, ibitarigeze bibaho mu muziki nyarwanda muri rusange.
Uzi impamvu? Ni uko izo ndirimbo ‘Nina Siri’ ya Israel Mbonyi na ‘Ameniweka Huru Kweli’ ya Papi Clever, Dorcas na Merci Pianist ziri mu Giswayile. Ibi byatumye zibasha kugera kure, zigarurira imitima y’abatuye muri Kenya, Tanzania na R D Congo, kuko bazumva neza mu rurimi rwabo.
Ese uratekereza ko Bosco Nshuti we atabimenye? Iyi ishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye na we ayoboka inzira yo kuririmba mu Giswayile. Gusa wibuke ko abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana icyo baharanira ari ukugeza ubutumwa bwiza mu mahanga yose. Iyi ntego si nziza se?
Ngaho reba amagambo yasobanuwe avanywe mu ndirimbo y’Igiswayile Bosco Nshuti arashyira hanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, ubashe kumenya icyo azaba aririmba mu Kinyarwanda:
Inyikirizo /
“Kandi ndi mu bo yanyuzeho igihe nababazwaga, yangiriye imbabazi n’urukundo, arankiza aranyomora, yishyuye imyenda yanjye yose.
Igitero cya 1 /
Urukundo rutagereranywa n’imbabazi zidasanzwe, ni ibyo Umwami wange yanyeretse mu gihe nta muntu n’umwe wari unyitayeho. Abanditsi n’abatambyi banyuzeho barikomereza, we anyuzeho anyereka urukundo n’imbabazi nyinshi.
Gitero cya 2/
Yanyomoje (komora) amavuta y’igiciro kinshi, apfuka ibikomere byose nari mfite.
Umusozo/
Nzaririmba urukundo rw’Umukiza wankuye
mu mwijima, nzishimira umusaraba wa Yesu.”
Kwari ukugenekereza!