Umuhanzi Bosco Nshuti, uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, agiye gukorera igitaramo gikomeye mu Bufaransa, mu mujyi wa Strasbourg.
Iki gitaramo kizabera kuri 27 Rue Gioberti, ku itariki ya 18 Gicurasi 2025. Cyiswe “Une Soirée de Louange” (Ijoro ryo Kuramya) kizaba kuva saa 15h00 z’amanywa kugeza saa 18h00 z’umugoroba ku masaha y’i Burayi.
Iki gikorwa cyateguwe na Bosco Nshuti Ministry, kigamije guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya Imana, aho bazifatanya mu mwuka w’ishimwe, isengesho n’Ijambo ry’Imana. Ni igitaramo gitegerejwe n’abatari bake mu muryango nyarwanda uba mu Burayi, ndetse n’abandi bemera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
Nyuma y’ibitaramo bizenguruka u Burayi, azagaruka mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka yise Unconditional Love Live Concert Season II kizaba tariki 13/07/2025. Ni igitaramo gitegerejwe mu buryo bukomeye n’abakunzi b’umuziki wa Bosco Nshuti.
Bosco Nshuti amaze kuba ikimenyabose mu ndirimbo zifasha imitima, aho yamenyekanye cyane mu bihangano nka Ibyo Ntunze, Ndatangaye, Ni Muri Yesu, Yanyuzeho n’izindi. Ubu akomeje kwagura umurimo we mpuzamahanga, aho yakoreye ibitaramo mu bihugu bitandukanye, none noneho akomereje ku mugabane w’u Burayi.
Kuri buri wese ushaka kwifatanya na we muri iki gitaramo, ashobora gukoresha iyi nimero: +33 769 56 74 43 kugira ngo ahabwe ibisobanuro birambuye.
Niba uri i Burayi ntuzahabure