× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Camp Kigali: Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo cy’amateka yatumiyemo ibyamamare

Category: Artists  »  October 2022 »  Editor

Camp Kigali: Bosco Nshuti agiye gukora igitaramo cy'amateka yatumiyemo ibyamamare

Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo yitwa "Ibyo Ntunze" agiye gukora igitaramo cy’amateka avuguruye yatumiye abaramyi b’amazina akomeye mu gihugu.

Ni igitaramo yise "Unconditional Love Live Worship Concert". Kizaba tariki 30 Ukwakira 2022, kibere muri Camp Kigali kuva saa kumi zuzuye z’umugoroba. "Tuzavugamo urukundo gusa Imana yadukunze" - Bosco Nshuti abwira Paradise.rw intego y’iki gitaramo cye.

Uyu muramyi azaba ari kumwe n’ibyamamare nka Patient Bizimana, James & Daniella, Alex Dusabe, Josh Ishimwe uhagaze bwuma mu muziki Gakondo ihimbaza Imana, ndetse na Alarm Miistries ibarizwamo Confiance Muhumure, Pastor Ben & Chance n’abandi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse na 20,000 Frw muri VVIP ugahabwamo icyo kunywa. Amatike ari kuboneka kuri www.itek.rw. Ushobora no kugura itike kuri Momo ukoresheje iyi Code: 213886 ku mazin ya Bosco J.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMUTIMA" YA BOSCO NSHUTI

Gura itike hakiri kare

Muzaze duhimbaza Imana tuvuga urukundo rwayo!!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.