Umunyamideri Angela White uzwi ku izina rya Blac Chyna, akomeje guhamya izina rya Yesu Kristo nyuma yo kwakira agakiza akava mu byaha aho yateye umugongo ’OnlyFans’ icururizwaho amashusho y’urukozasoni.
Ku isabukuru ye y’amavuko, tariki 11 Gicurasi 2022, ni bwo Blac Chyna w’imyaka 34 y’amavuko yabatijwe mu mazi menshi nk’ikimenyetso cy’uko ahindutse icyaremwe gishya nk’uko yabitangarije Daily Mail yandikirwa mu Bwongereza.
Uyu munyamideri winjije Miliyari 2 z’amanyarwanda mu myaka ibiri abicyesha kugurisha amashusho y’urukozasoni, atewe ishema no kuba yarakiriye Yesu Kristo.
Icyamamare Blac Chyna wahoze ari umukunzi wa Rob Kardashian, yinjije amafaranga menshi kuri OnlyFans.
Ku ikubitiro yishyuzaga abafatabuguzi amadorari 10 ku kwezi kugira ngo babone ibyo ashyira kuri uru rubuga, aza kongera amafaranga yo kwiyandikisha agera ku madorali 50 buri kwezi.
Amaze kubatizwa, White yumvise ko Imana imuyobora mu gufata ibyemezo. Yavuze ko ubu yishingikirije ku itsinda rishyigikira abakristu rikabasengera kandi rikabagira inama mu rugendo rw’agakiza. Ni ibintu yiyemeje muri iki gihe akomeje guhindura ubuzima bwe.
White yasobanuye ko yahindukiriye ukwemera kwa Gikristo kubera icyifuzo cye cyo "gukira". Nubwo abakekeranya bibaza imigambi ye nyuma yo kuvuga ko yakiriye agakiza, yizera ko gusangiza abantu urugendo bizafasha abandi nk’uko tubicyesha The Christian Post.
“Niba udakunda, ntushobora kubikunda. Ariko nzakubwira ibi, hariho Imana. Nta muntu ushobora kukubwira icyo ugomba gukora ku idini ryawe cyangwa kwizera kwawe cyangwa iki cyangwa kiriya”. Arakomeza ati: "Nizeye ko kubivamo bizamurikira abantu benshi kandi mbere urugero abantu benshi."
Usibye kuva muri OnlyFans, White yavuze ko yagiye anahindura uko yagaragaraga mbere, harimo kugabanya ingano y’amabere ye, gushongesha mu maso he n’ibindi.
Ati: “Ntekereza ko umubatizo wanjye ku isabukuru yanjye y’amavuko wagize uruhare runini”. Ati: “Ubu ngiye kwizera gusa. Ntabwo ndimo rwose kunyura mu nzira ya Blac Chyna cyangwa inzira ya Angela. Reka Imana abe ariyo inyobora. ”
"Coalition to End Sexual Exploitation", Ihuriro rigamije guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bushingiye ku mibonano mpuzabitsina, mu mwaka wa 2021 ryasanze ko OnlyFans ikunze gukoreshwa mu bikorwa by’urukozasoni kandi byateje ihohoterwa n’ubucuruzi bw’imibonano mpuzabitsina.
Blac Chyna ni umunyamideri ukomeye
Yabatijwe mu mazi menshi ku isabukuru ye