× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Karagire Canisio akomeje kwagura ivugabutumwa ku bakozi bagiye mu kiruhuko cya saa Sita

Category: Ministry  »  February 2023 »  Editor

Bishop Karagire Canisio akomeje kwagura ivugabutumwa ku bakozi bagiye mu kiruhuko cya saa Sita

Bishop Karagire Canisio, Umuyobozi w’itorero Living Word Temple rikorera i Gasogi, ni umwe mu bakozi b’Imana bazwi mu mujyi wa Kigali batangije amateraniro ya ku manywa yaberaga ku Nkuru Nziza.

Ubu ikigikorwa cyatangiye kubera ku Kicukiro ku itorero rya Deliverance Aya materanito ya saa Sita [Lunch Hour] afasha abakozi batandukanye baba aba leta n’abikorera ku giti cyabo mu gusabana n’Imana mu gihe cy’ikiruhuko.

Umunyamakuru wa Paradise.rw aganira na Bishop Canisio kuri telefone, yamubajije impamvu yatumye yagurira iri vugabutumwa mu gice cya Kicukiro, Bishop Canisio asubiza agira ati "Ku bw’ishyaka ry’umurimo w’Imana mfite, nabonye ko aho nawutangirije ku Nkuru Nziza hatagikora bituma nerekeza kuri Deliverance Church hano Sonatube".

Akomeza ararikira Abanya-Kigali kujya bitabira aya materaniro aba kuwa Mbere kugeza kuwa Gatanu ku masaha ya saa tanu n’igice kugeza saa Saba z’amanywa. Muri aya materaniro hazajya hatangwamo n’inyigisho zuzuyemo impuguro zivuga ku muryango hagamijwe gukumira amakimbirane mu bakristo, bikaba bizabarinda ’divorce’ zivuza ubuha muri ibi bihe.

Bishop Karagire Canisio

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.