× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Harerimana uyobora Zeraphat Holy Church yafunguwe by’agateganyo atanga ingwate y’inzu ya Miliyoni 60 Frw

Category: Pastors  »  October 2024 »  Our Reporter

Bishop Harerimana uyobora Zeraphat Holy Church yafunguwe by'agateganyo atanga ingwate y'inzu ya Miliyoni 60 Frw

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa bari hanze.

Urukiko rwategetse ko bafungurwa batanze ingwate y’umutungo w’inzu ya miliyoni 60 Frw.

Ubushinjacyaha mu rubanza rwabereye mu muhezo bwari bwasabye ko bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bari basabye kurekurwa bagakurikiranwa badafunzwe.

Bavuze ko badashobora gutoroka ubutabera kandi bafite imyirondoro izwi. Batanze ingwate y’inzu yabo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024 rwategetse ko abaregwa bafungurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe.

Bishop Harerimana n’umugore we bakekwaho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we barekuwe by’agateganyo

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.