× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop Gafaranga warongoye Anntte Murava bagaterwa imijugujugu yasubije abakristo bavuga ko batasezeranya uwakoze Divorce

Category: Love  »  July 2023 »  Our Reporter

Bishop Gafaranga warongoye Anntte Murava bagaterwa imijugujugu yasubije abakristo bavuga ko batasezeranya uwakoze Divorce

Ubukwe bwa Bishop Gafaranga na Annette Murava bwaravuzwe bikomeye mu itangazamakuru ndetse hari hashize amezi 5 nta n’umwe muri aba bombi uragira icyo asubiza abavuze ku bukwe bwabo, ariko kuri ubu Bishop Gafaranga yatoboye.

Habiyaremye Zacharie [Bishop Gafaranga] yasubije abamwibasiye bavuga ko yabakumiriye mu bukwe bwe na Annette Murava, bwabaye ku wa 11 Gashyantare 2023, bukaba bukivugisha benshi kugeza n’ubu.

Ubukwe bwabo bwatumye benshi bagwa mu kantu!

Umunsi bimenyekana ko Annette Murava afite ubukwe na Gafaranga, benshi bibajije ukuntu uyu muhanzikazi wa Gospel arongorwa n’umugabo byavuzwe ko asanzwe afite undi mugore, nubwo nyuma byaje kumenyekana ko bahanye gatanya mbere ho amezi abiri.

Mu kiganiro uyu mugabo yagiranye na MIE Empire, yagarutse ku bakurikije imijugujugu ubukwe bwe bavuga ko atabatumiye, gushaka umugore hashize igihe gito atandukanye n’undi, n’ibindi.

Avuga ko we na Annette Murava bamerewe neza, ari umugore ushima Imana mu mezi atanu bamaranye, ndetse atemeranya n’abavuga ko ubukwe bwabo bwatunguranye.

Ati "Iyo bavuga ngo ubukwe bwanjye bwaratunguranye njye siko mbifata, kuko bwateguwe n’umuryango ndetse n’inshuti, imihango yose ibanziriza ubukwe yarabaye."

"Hari abatumiwe mu biganiro baransesengura, ubu nibo bari gusesengurwa, umuntu wicaye akamvuga atazi Gafaranga uwo ari we, ni we ufite ikibazo, ni we murwayi."

Abari bafite amatsiko y’ubu bukwe batangiye kubutega iminsi bibaza niba koko buzaba bitewe n’uko byari bitunguranye mu matwi yabo.

Umunsi warageze ubukwe burataha, bamwe mu bashakaga kubujyamo ntibyabakundira kwinjira aho bwabereye bitewe n’uko hari hacungiwe umutekano, ku buryo bamwe bivugwa ko bari bafitemo inshingano nabo baheze hanze.

Ati "Ntabwo nababujije mu bukwe natanze ubutumire, ubundi abantu babanze banasobanuke, ubukwe bw’ubungubu kubukora umenya ubushobozi bwawe, ugakora imibare yabo uzakira."

"Niba narakoze gahunda ingana na miliyoni 10, mukaza mukayigira 15 mukumva ko bamfungiye muri hoteli nananiwe kwishyura, ubwo mwari kuba mwaje mu bukwe cyangwa yari stress (guta umutwe) mwari kuba munteye? Ahubwo nihagire umuntu uvuga ati njye najyanye Fanta mu bukwe bwa Gafaranga ntibayakira. Ubukwe nakoze ni ubwo nari nshoboye."

Gafaranga avuga ko atakundanye na Annette Murava afite undi mugore, ahubwo bakundanye nyuma y’igihe kinini yari amaze atandukanye n’umugore we wa mbere bagahabwa gatanya nyuma, bitari gushoboka ko ahabwa gatanya mu mezi abiri gusa ahubwo urugo rwari rwarasenyutse kera.

Yasubije abavuze ko nk’umukristo atari akwiriye kurongora umugore wa kabiri

Nyuma y’ubukwe, hari abavuze ko Bishop Gafaranga cyangwa Annette Murava batari bakwiriye gukorana ubukwe n’undi muntu umaze iminsi atandukanye n’uwo bashakanye, niba koko ari abakristo.

Ati "Bivugwa ko inshuti nziza uyirebera mu byago, kubyarira iwanyu ni ibyago, gushaka bwa mbere bikanga ni ibyago. Nonese umunyabyago bamugenza bate? Bamwongerera ibyago?"

Gafaranga avuga ko nta gishya yakoze kuko atari we wa mbere, icyabaye ni uko ari umuntu abantu benshi bazi, ariyo mpamvu ubukwe bwe bwasakaye cyane.

Src: IGIHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.